2 Samweli 14:26 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu26 Uko umwaka utashye yariyogosheshaga, igihe umusatsi wabaga umaze kuba mwinshi. Uko yiyogosheshaga, umusatsi we barawupimaga: ukaba amasikeli magana abiri ku gipimo cy’umwami. Faic an caibideilBibiliya Yera26 Uko umwaka utashye yikemuzaga umusatsi kuko wamuremereraga, ni cyo cyatumaga awukemuza. Kandi iyo yawukemuzaga yarawugeraga, ukaba shekeli magana abiri ukurikije urugero rw'umwami. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D26 Buri mwaka yariyogosheshaga kuko umusatsi we wabaga umuremereye. Bamaraga kumwogosha bapima umusatsi we bakoresheje igipimo cy'ibwami, bagasanga upima ibiro bibiri birenga. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana26 Buri mwaka yariyogosheshaga kuko umusatsi we wabaga umuremereye. Bamaraga kumwogosha bapima umusatsi we bakoresheje igipimo cy'ibwami, bagasanga upima ibiro bibiri birenga. Faic an caibideil |
Hanyuma Abusalomu aza guhubirana n’abagaragu ba Dawudi. Ubwo Abusalomu akaba ku nyumbu ye, maze inyumbu yinjira mu nsi y’ingara z’amashami y’igiti cy’umushishi. Umutwe wa Abusalomu ufatirwa mu mashami y’umushishi, asigara anagana mu kirere hagati y’isi n’ijuru; naho inyumbu yari imuhetse irikomereza.