2 Samweli 14:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu18 Umwami abwira uwo mugore, ati «Ndakwinginze ngo ntugire icyo umpisha ku kibazo ngiye kukubaza.» Undi aravuga ati «Ngaho umwami umutegetsi wanjye navuge.» Faic an caibideilBibiliya Yera18 Maze umwami asubiza uwo mugore ati “Ndakwinginze, ntumpishe ijambo ryose nkubaza.” Umugore aramusubiza ati “Umwami databuja narivuge.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D18 Umwami aramubwira ati: “Ntugire icyo umpisha mu byo ngiye kukubaza.” Umugore aramusubiza ati: “Mbaza nyagasani.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana18 Umwami aramubwira ati: “Ntugire icyo umpisha mu byo ngiye kukubaza.” Umugore aramusubiza ati: “Mbaza nyagasani.” Faic an caibideil |
Umwami aramubaza ati «Mbese ni ikiganza cya Yowabu kikuyobora muri ibyo byose?» Umugore aramusubiza ati «Ndahiye ubugingo bw’umwami umutegetsi wanjye, ko nta muntu ushobora kunyuza ukubiri n’ibyavuzwe n’umwami umutegetsi wanjye. Koko rero, ni umugaragu wawe Yowabu wabintegetse, kandi ni na we wabwiye umuja wawe ibyo agomba kuvuga byose.