2 Samweli 14:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu11 Umugore aramubwira ati «Ndagusabye, mutegetsi wanjye, ngo wibuke Uhoraho, Imana yawe, kugira ngo umuhozi atazanyongerera akababaro yica umuhungu wanjye.» Umwami aravuga ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, ko nta n’agasatsi na kamwe k’umuhungu wawe kazagwa hasi.» Faic an caibideilBibiliya Yera11 Umugore aherako aramubwira ati “Ndakwinginze nyagasani, ibuka Uwiteka Imana yawe kugira ngo umuhōzi atazongera kurimbura ukundi, bakica umuhungu nsigaranye.” Umwami aramusubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, nta gasatsi na kamwe k'umuhungu wawe kazagwa hasi.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D11 Umugore ati: “Nyagasani, ndahira mu izina ry'Uhoraho Imana yawe, ko umuhōra atazanyongerera ibyago yica umuhungu wanjye.” Umwami aramubwira ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta n'agasatsi ko ku mutwe we kazagwa hasi.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana11 Umugore ati: “Nyagasani, ndahira mu izina ry'Uhoraho Imana yawe, ko umuhōra atazanyongerera ibyago yica umuhungu wanjye.” Umwami aramubwira ati: “Ndahiye Uhoraho ko nta n'agasatsi ko ku mutwe we kazagwa hasi.” Faic an caibideil |