Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 12:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry’Uhoraho, ugakora ibitamushimisha? Wicishije inkota Uriya w’Umuhiti, ufata umugore we umugira uwawe, naho we umwicisha inkota y’Abahamoni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry'Uwiteka, ugahangara gukora ibyangwa na we: wicishije Uriya w'Umuheti inkota kandi ugacyura umugore we, umugira uwawe, kandi Uriya umwicisha inkota y'Abamoni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 None ni iki cyatumye uncumuraho ukarenga ku mategeko yanjye? Wagambiriye ko Uriya w'Umuheti yicwa n'Abamoni, kugira ngo ubone uko ucyura umugore we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 None ni iki cyatumye uncumuraho ukarenga ku mategeko yanjye? Wagambiriye ko Uriya w'Umuheti yicwa n'Abamoni, kugira ngo ubone uko ucyura umugore we.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 12:9
23 Iomraidhean Croise  

Nuko Dawudi yohereza intumwa zo kumumuzanira, aza iwe bararyamana. Ubwo kandi uwo mugore yari arangije kwisukura ukujya mu mugongo; nuko asubira iwe.


Ubu rero, inkota ntizava mu nzu yawe, kubera ko wansuzuguye kandi ugacyura muka Uriya w’Umuhiti, ukamugira umugore wawe.


Dore ibyo Shimeyi yavugaga muri iyo mivumo ye «Genda, genda, wa mugome we umena amaraso!


bitewe n’uko Dawudi yakoraga ibitunganiye amaso y’Uhoraho, ntiyateshuka ku byo Uhoraho yamutegetse gukora, keretse mu bya Uriya w’Umuhiti.


Umubwire aya magambo, uti ’Uhoraho aravuze ngo: Umaze kwica, none utinyutse no kunyaga? Ni yo mpamvu Uhoraho avuze ngo: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti ni ho zizarigatira n’ayawe bwite.’»


Ndetse n’abahungu be abatwikira mu kabande ka bene Hinomi; akoresha uburyo bwinshi bwo gutongera no gushika; ashyiraho abashitsi n’abapfumu; mbese arakaza Uhoraho, arakabya mu gukora ibitamutunganiye.


ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe, kandi unkomezemo umutima wuje ineza.


Mana yanjye, Mana ikiza, nkura mu nzigo ndimo, maze ururimi rwanjye ruzamamaze ubutungane bwawe.


Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye, maze unkize icyaha nakoze.


Ibyaha byacu ubishyira ahagaragara, urumuri rwawe rutahura amabanga yacu.


Ugenda mu nzira igororotse aba yubashye Uhoraho, naho unyura mu y’uburyarya aba amusuzuguye.


Bazakongoka nk’ibyatsi bitwitswe n’umuriro, cyangwa nk’ibikenyeri byahiye, bashanguke bahereye ku mizi, imbuto zabo zizatumuke nk’umukungugu, kuko birengagije itegeko ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bagahinyura ijambo rya Nyir’ubutagatifu wa Israheli.


ariko bakwanga kumva ijwi ryanjye, ahubwo bagakora ikibi nanga, nkisubiraho nkareka ibyiza nari niyemeje kubakorera.


Uhoraho avuze atya: Kabiri gatatu Yuda icumura! Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza! Kubera ko basuzuguye inyigisho z’Uhoraho, ntibakurikize amategeko ye, kubera ko ibinyoma byabo byari byarabaroshye, ibyo binyoma ari na byo abasekuruza babo bakurikizaga;


None ni iki cyaguteye kutumvira Uhoraho? Ni iki cyatumye ufata iminyago, maze ugakora ikidashimisha Uhoraho?»


Naho kwinubira Imana kukareshya n’icyaha cyo kuraguza, no kutava ku izima kukareshya n’ubupfumu. None rero, kubera ko wanze kumvira amategeko y’Uhoraho, nawe yakwangiye gukomeza kuba umwami.»


Samweli aramusubiza ati «Nta bwo njyana nawe; kuko wanze kumvira ijambo ry’Uhoraho, na we yakwanze: nta n’ubwo ukiri umwami wa Israheli!»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan