Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 12:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Naguhaye inzu ya shobuja, nshyira mu maboko yawe abagore ba shobuja; naguhaye kandi inzu ya Israheli n’iya Yuda; niba ibyo bidahagije, nzongeraho n’ibindi nk’ibyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 nguha inzu ya shobuja, nguha n'abagore be baragusegura, kandi nkugabira umuryango wa Isirayeli n'uwa Yuda. Kandi iyo biba byarabaye bike, mba narakongereyeho ibindi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Naguhaye gutwara ab'inzu yashobuja nguha n'abagore be, naguhaye gutegeka Abisiraheli n'Abayuda, kandi iyo ibyo biba bidahagije nari kukongerera n'ibindi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Naguhaye gutwara ab'inzu yashobuja nguha n'abagore be, naguhaye gutegeka Abisiraheli n'Abayuda, kandi iyo ibyo biba bidahagije nari kukongerera n'ibindi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 12:8
11 Iomraidhean Croise  

None rero, dore uko Uhoraho avuze: Nzaguteza ibyago bivuye mu nzu yawe bwite. Nzafata abagore bawe wirebera n’amaso yawe mbahe undi muntu, azaryamane na bo imbere yawe ku manywa y’ihangu.


Umukungu akagira intama n’ibimasa bitabarika.


Bukeye, abantu bo muri Yuda baraza, bahasigira Dawudi amavuta, kugira ngo abe umwami w’inzu ya Yuda. Baza kubwira Dawudi, bati «Abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi ni bo bahambye Sawuli.»


Yabaye umwami wa Yuda imyaka irindwi n’amezi atandatu atuye i Heburoni, aba umwami wa Yuda na Israheli imyaka mirongo itatu n’itatu atuye i Yeruzalemu.


None Nyagasani, usanze ibyo bidahagije, maze uhishurira umugaragu wawe uko inzu ye izamera no mu bihe bizaza! Mbese ni uko ukunda kugenzereza abantu, Nyagasani Uhoraho?


Dawudi aramubwira ati «Ntugire ubwoba na gato; sinzaguhemukira kubera so Yonatani. Nzagusubiza ubutaka bwose bw’umukurambere wawe Sawuli, kandi nawe ubwawe, uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.»


Umwami Salomoni asubiza nyina, agira ati «Kuki usabira Adoniya umukobwa Abishagi w’i Shunemu? Ahubwo musabire ubwami kuko ari we mukuru kuri jye kandi umuherezabitambo Abiyatari na Yowabu mwene Seruya bakaba bamushyigikiye!»


Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe undutira iyindi igihumbi namara ahandi, mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye, aho gutura mu mahema y’abagiranabi.


Ariko wowe, Nyagasani, Mana y’imbabazi n’impuhwe, wowe utinda kurakara, wowe wuje urukundo n’ubudahemuka,


Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We?


None ni iki cyaguteye kutumvira Uhoraho? Ni iki cyatumye ufata iminyago, maze ugakora ikidashimisha Uhoraho?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan