2 Samweli 12:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu3 Umukene nta kantu na mba yari afite, uretse agatama yari yaraguze konyine. Yarakagaburiraga, maze gakurira iwe kumwe n’abana be. Kakarya ku byo yaryagaho, kakanywera ku nkongoro ye, kandi kakaryama mu gituza cye. Kari kamubereye rwose nk’umukobwa we. Faic an caibideilBibiliya Yera3 Ariko uwo mukene we nta cyo yari afite keretse akāgazi k'intama yari yaguze akakarera, kagakurana n'abana be bo mu rugo, kakarya ku twokurya twe, kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye, kaba nk'umukobwa we. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D3 Naho uwo mukene afite akāgazi k'intama kamwe gusa yiguriye, arakagaburira arakarera, gakurira iwe hamwe n'abana be. Yasangiraga na ko bakanywera ku gikombe kimwe, kakaryama mu gituza cye. Mbese kari kamubereye nk'agakobwa ke bwite. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana3 Naho uwo mukene afite akāgazi k'intama kamwe gusa yiguriye, arakagaburira arakarera, gakurira iwe hamwe n'abana be. Yasangiraga na ko bakanywera ku gikombe kimwe, kakaryama mu gituza cye. Mbese kari kamubereye nk'agakobwa ke bwite. Faic an caibideil |