Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 11:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Dawudi aramutumira ngo arire kandi anywere imbere ye, nuko aramusindisha. Nimugoroba, Uriya arasohoka ajya kuryama ku buriri bwe, hamwe n’abagaragu ba shebuja, ariko ntiyamanuka ngo ajye iwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Dawidi aramuhamagara, ararya aranywa amuri imbere, aramusindisha, maze nijoro arasohoka ajya kwiryamira ku buriri bwe hamwe n'abagaragu ba shebuja, ntiyarushya atarabukira iwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 nimugoroba Dawidi aramutumira, aramugaburira amuha n'icyo kunywa aramusindisha. Ariko birangiye Uriya ntiyajya iwe, ahubwo yongera kwiraranira n'abandi bagaragu b'umwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 nimugoroba Dawidi aramutumira, aramugaburira amuha n'icyo kunywa aramusindisha. Ariko birangiye Uriya ntiyajya iwe, ahubwo yongera kwiraranira n'abandi bagaragu b'umwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 11:13
7 Iomraidhean Croise  

Ariko Uriya yiryamira ku rurembo rw’ibwami hamwe n’abagaragu ba shebuja, ntiyamanuka ngo ajye iwe.


Abusalomu aravuga ati «Noneho, reka nibura mwene data Aminoni aduherekeze.» Umwami aramubaza ati «Ni kuki agomba kuguherekeza?»


Musa abwira Aroni, ati «Uyu muryango wakugenje ute kugira ngo wemere kuwukoresha igicumuro gikomeye?»


Divayi itera ubupfu, inzoga zigakurura isindwe, uzishinga ntaba ari umunyabwenge.


Ni nde uhora ataka? Ni nde uhora yicuza icyo yakoze? Ni nde nyir’intonganya? Ni nde nyir’amaganya? Ni nde nyir’inguma zitagira imvano? Ni nde nyir’amaso yatukuye?


Ariyimbire unywekesha mugenzi we, akavanga inzoga n’uburozi kugeza ko amusindisha, agashimishwa no kumureba yambaye ubusa!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan