2 Samweli 11:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu11 Uriya asubiza Dawudi, ati «Ubushyinguro bw’Imana, Israheli na Yuda bari mu ngando, kandi na databuja Yowabu n’abagaragu b’umutegetsi wanjye bari mu gasozi, none jyewe ngo ningende njye iwanjye kurya, kunywa no kuryamana n’umugore wanjye! Ndahiye Imana Nyir’ubuzima, nkarahira n’ubuzima bwawe bwite, ko ntazakora ibintu nk’ibyo.» Faic an caibideilBibiliya Yera11 Uriya asubiza Dawidi ati “Isanduku y'Imana n'Abisirayeli n'Abayuda barara mu ngando, kandi databuja Yowabu n'abagaragu ba databuja bagerereje ku gasozi, naho jye nigire iwanjye, njye kurya no kunywa, niryamanire n'umugore wanjye? Oya ndahiye ubugingo bwawe uko uramye, sinakora bene ibyo.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D11 Uriya aramusubiza ati: “Isanduku y'Isezerano iri ku rugamba, ingabo z'Abisiraheli n'iz'Abayuda, na databuja Yowabu n'abandi bagaba b'ingabo barara mu ngando, none ngo ninjye iwanjye, nywe ndye kandi ndyamane n'umugore wanjye? Ndahiye ubugingo bwawe ko ntakora ibintu nk'ibyo.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana11 Uriya aramusubiza ati: “Isanduku y'Isezerano iri ku rugamba, ingabo z'Abisiraheli n'iz'Abayuda, na databuja Yowabu n'abandi bagaba b'ingabo barara mu ngando, none ngo ninjye iwanjye, nywe ndye kandi ndyamane n'umugore wanjye? Ndahiye ubugingo bwawe ko ntakora ibintu nk'ibyo.” Faic an caibideil |
Umwami aramubaza ati «Mbese ni ikiganza cya Yowabu kikuyobora muri ibyo byose?» Umugore aramusubiza ati «Ndahiye ubugingo bw’umwami umutegetsi wanjye, ko nta muntu ushobora kunyuza ukubiri n’ibyavuzwe n’umwami umutegetsi wanjye. Koko rero, ni umugaragu wawe Yowabu wabintegetse, kandi ni na we wabwiye umuja wawe ibyo agomba kuvuga byose.