Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 11:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko ngo umwaka utahe, igihe abami batabaye, Dawudi yohereza Yowabu ku rugamba kumwe n’abagaragu be bose na Israheli yose. Batsemba Abahamoni, bagota umugi wabo Raba; naho Dawudi akaba yasigaye i Yeruzalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabariraga, Dawidi atuma Yowabu n'abagaragu be n'Abisirayeli bose, barimbura Abamoni kandi bagota n'i Raba. Ariko Dawidi we yisigariye i Yerusalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mu ntangiriro z'umwaka wakurikiyeho, mu gihe abami bakundaga kujya ku rugamba, Dawidi yohereza ingabo zose z'Abisiraheli ziyobowe na Yowabu na bagenzi be, batsemba Abamoni bagota Raba umurwa wabo mukuru, ariko Dawidi we yigumira i Yeruzalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mu ntangiriro z'umwaka wakurikiyeho, mu gihe abami bakundaga kujya ku rugamba, Dawidi yohereza ingabo zose z'Abisiraheli ziyobowe na Yowabu na bagenzi be, batsemba Abamoni bagota Raba umurwa wabo mukuru, ariko Dawidi we yigumira i Yeruzalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 11:1
15 Iomraidhean Croise  

Abahamoni ngo babone ko Abaramu bahunze, na bo baherako bahunga Abishayi bataha mu mugi. Yowabu areka atyo kurwana n’Abahamoni, agaruka i Yeruzalemu.


Umuhanuzi yegera umwami wa Israheli, aramubwira ati «Genda ube intwari, witegure utekereza uko uzabigenza, kuko umwami wa Aramu azagutera umwaka utaha.»


Noneho umwaka ukurikiyeho, Beni‐Hadadi akoranya Abaramu, nuko azamuka ajya kuri Afeki kurwanya Israheli.


Nuko ngo umwaka utahe, igihe abami batabaye, Yowabu azana ingabo ze atera igihugu cy’Abahamoni. Hanyuma agota Raba, naho Dawudi akaba yasigaye i Yeruzalemu. Yowabu atsinda Raba arayisenya.


Umwaka utashye, umwami Nebukadinetsari yohereza abantu ngo bamuzane i Babiloni hamwe n’ibintu by’agaciro byo mu Ngoro y’Uhoraho, maze yimika umuvandimwe we Sedekiya ngo abe umwami wa Yuda i Yeruzalemu.


Gilihadi ibaye iyanjye, na Manase ni iyanjye; Efurayimu ihindutse ingofero y’icyuma nambaye ku mutwe, naho Yuda ni inkoni yanjye y’ubutegetsi;


hari igihe cyo gukunda, n’igihe cyo kwanga; hari igihe cyo cy’intambara, n’igihe cy’amahoro.


None rero, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze i Raba y’Abahamoni hazumvikane induru y’intambara. Hazahinduka amatongo, n’imigi yaho itwikwe, maze Israheli izasubirane umugabane wayo, uwo ni Uhoraho ubivuze.


Heshiboni, boroga; Ayi irarimbutse! Imigi ya Raba nivuze induru! Nimwambare ibigunira murire, mubuyere imbere y’inkike z’umugi. Milikomu yahunze, ajyana n’abaherezabitambo, n’abatware be bose.


Ibyo bibereyeho kugira ngo ucike intege, n’ibikugusha birusheho kuba byinshi. Dore kuri buri muryango mpashyize inkota, inkota yacuriwe gutera ibishashi, igatyarizwa kwica.


nzatwika inkike za Raba, maze umuriro utsembe ingoro zayo, habe urusaku rw’intambara rumeze nk’urw’umunsi w’imirwano, ruvanze n’inkubi y’umuyaga;


Nuko Uhoraho, umunsi azatabara, umunsi w’isibaniro, azajye ku rugamba kurwanya ayo mahanga.


– Ogi rero, umwami wa Bashani, ni we wenyine wari usigaye mu bakomoka ku Barefayimu; ndetse n’igitanda cye gikozwe mu cyuma si cyo kiri i Raba y’Abahamoni? Gifite uburebure bw’imikono cyenda, n’ubugari bw’imikono ine, dukurikije imikono isanzwe –.


Bukeye, Abafilisiti bongera kugaba ibitero. Buri gihe uko bateraga, Dawudi yarabatsindaga, akarusha kure abagaragu bose ba Sawuli. Nuko bituma izina rye riba icyamamare.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan