Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Samweli 10:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Abahamoni babonye ko basuzuguye Dawudi bikabije, ni ko kohereza abantu ku Baramu b’i Betirehobu n’ab’i Soba kubasaba ngo bisungane; bakaba ingabo ibihumbi makumyabiri zigenza ibirenge. Umwami w’i Maka na we azana abantu igihumbi, naho ab’i Tobu bari abantu ibihumbi cumi na bibiri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi batuma ku Basiriya b'i Betirehobu n'ab'i Soba, barabagurira ngo babahe ingabo zigenza inzovu ebyiri. Umwami w'i Māka na we azane abantu igihumbi, kandi n'ab'i Tobu inzovu imwe n'ibihumbi bibiri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Abamoni babonye ko batumye Dawidi abazinukwa, batuma ku Banyasiriya kugira ngo babashakire abacancuro. I Beti-Rehobu n'i Soba haboneka ibihumbi makumyabiri bagenza amaguru, umwami wa Māka abaha igihumbi, naho i Tobu haboneka ibihumbi cumi na bibiri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Abamoni babonye ko batumye Dawidi abazinukwa, batuma ku Banyasiriya kugira ngo babashakire abacancuro. I Beti-Rehobu n'i Soba haboneka ibihumbi makumyabiri bagenza amaguru, umwami wa Māka abaha igihumbi, naho i Tobu haboneka ibihumbi cumi na bibiri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Samweli 10:6
24 Iomraidhean Croise  

Yakobo abwira Simewoni na Levi, ati «Mwanteye ibyago bikomeye, mujya kunteranya na bene igihugu, Abakanahani n’Abaperezi! Jye mfite abantu bake cyane; nibishyira hamwe bakantera, bazanesha, bantsembane n’umuryango wanjye wose.»


Babibwiye Dawudi, yohereza umuntu kubasanganira, kuko bari bakozwe n’ikimwaro. Nuko umwami abatumaho ati «Muhame i Yeriko, kugeza ubwo ubwanwa buzaba bumaze kumera. Ni bwo rero muzabona kugaruka.»


Dawudi arabimenya, yohereza Yowabu n’ingabo zose zimenyereye intambara.


Ahitofeli abwira Abusalomu, ati «Taha ku nshoreke za so yasize ku rugo, bityo Abayisraheli bazamenyereho ko wananiye so, maze imbaga yose igushyigikiye igukomereho.»


Elifeleti mwene Ahasibayi w’i Betimaka, Eliyamu mwene Ahitofeli w’i Gilo,


ibya Aramu, ibya Mowabu, ibya bene Hamoni, iby’Abafilisiti n’iby’Abamaleki, kimwe n’iminyago yanyaze Hadadezeri mwene Rehobu, umwami w’i Soba.


Dawudi atsinda Hadadezeri mwene Rehobu, umwami w’i Soba, ubwo Hadadezeri uwo yari amaze kugenda, agira ngo yigarurire uruzi rwa Efurati.


Bukeye, Abaramu b’i Damasi baza gutabara Hadadezeri, umwami w’i Soba. Ariko Dawudi yicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri.


Yari yarakoranyirije abantu iruhande rwe, aba umutware w’ako gatsiko. Ubwo Dawudi yamwiciraga abantu, yahungiye i Damasi agumayo ndetse arahategeka.


Koko rero, Uhoraho yari yateje Abaramu kumva urusaku rw’amagare, urw’amafarasi n’urw’ingabo nyinshi, noneho Abaramu barabwirana bati «Umwami wa Israheli yaguriye abami b’Abaheti n’abami ba Misiri kugira ngo badutere.»


Imana ituye hagati mu ngoro zaho, ikaherekanira ko ari yo buhungiro butavogerwa.


Barababwira bati «Uhoraho narebe, ace urubanza! Ni mwebwe mwatumye duhinduka ba ruvumwa mu maso ya Farawo no mu y’abagaragu be. Dore mwabashyize mu ntoki inkota yo kutwica.»


Ibyo amaso yawe yabonye, ntukihutire kubijyana mu rubanza; none se amaherezo wabigenza ute, mugenzi wawe aramutse agutsinze?


Ubwo rero, bahise basanga Gedaliyahu i Misipa. Muri bo hari Yishimayeli mwene Netaniyahu, Yohanani na Yonatani bene Kareya, Seraya mwene Tanihumeti, bene Efayi w’i Netofa, Yizaniyahu mwene Maka; abo bose kandi bari kumwe n’ingabo zabo.


N’abacancuro bayo bari bameze nk’ibimasa by’imishishe; na bo barahindukiye, bose barahunze, ntibashobora guhangara urugamba. Kandi koko, umunsi wabo wageze, igihe cyabo cyo kuryozwa cyatashye.


Yayiri mwene Manase yigarurira Arugobu yose, ageza ku gihugu cy’Abageshuri n’icy’Abamahaka; nuko yiyitirira utwo turere twa Bashani, ku buryo n’ubu hakitwa «Insisiro za Yayiri».


Yefute ahungira kure abavandimwe be atura mu gihugu cya Tobi. Abantu b’imburamukoro bifatanya na Yefute, maze bakajya bagaba ibitero hamwe na we.


Abakuru ba Gilihadi ni ko kujya gushaka Yefute mu gihugu cya Tobi, kubera ko Abahamoni bateye Israheli.


Ntihaboneka umuntu ushobora kuwurengera, kuko wari kure ya Sidoni kandi ntugire n’uwutegeka. Uwo mugi uri mu kibaya gihereranye na Betirehobu. Nuko bahiyubakira undi mugi, barahatura.


Israheli yose yumva ko Sawuli yatsinze umutware w’Abafilisiti, kandi ko Abafilisiti barakariye cyane Israheli. Nuko rubanda rwose barakorana, bakurikira Sawuli i Giligali.


Akishi yizeraga cyane Dawudi, akibwira ati «Ubwo Dawudi yigize akadakoreka muri Israheli umuryango we, bizatuma akomeza kumbera umugaragu iteka ryose.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan