Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 3:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Naho ku byerekeye ijuru n’isi biriho ubu ngubu, iryo Jambo nyine ribizigamiye umuriro, bikaba birindiriye umunsi w’urubanza n’uw’ukurimbuka kw’abagomeramana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Ariko ijuru n'isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w'amateka, urimbure abatubaha Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Na none Ijambo ry'Imana ni ryo ryemeza ko ijuru n'isi by'ubu bibikiwe gutsembwa n'umuriro, umunsi abasuzugura Imana bazacirwa iteka bakarimbuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Na none Ijambo ry'Imana ni ryo ryemeza ko ijuru n'isi by'ubu bibikiwe gutsembwa n'umuriro, umunsi abasuzugura Imana bazacirwa iteka bakarimbuka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 3:7
31 Iomraidhean Croise  

Kera wahanze isi, kandi ijuru ni igikorwa cy’ibiganza byawe.


Imana iraje, maze ivuge yeruye! Dore imbere yayo haragurumana umuriro, n’impande zayo hagahuha umuyaga w’inkubi.


Nimwubure amaso murebe ejuru, hanyuma mwuname murebe hasi ku butaka: koko, ijuru rizayoka nk’umwotsi, naho isi isaze nk’umwambaro, abayituye bapfe nk’udukoko. Ariko agakiza kanjye kazabaho iteka ryose, ubutabera bwanjye ntibuzashira.


Dore Uhoraho aje mu muriro rwagati; amagare ye ni nk’inkubi y’umuyaga, kugira ngo uburakari bwe abumarire mu mujinya, n’imiburo ye isimburwe n’indimi z’umuriro.


None rero, nimuntegereze — uwo ni Uhoraho ubivuze — ku munsi nzahagurukira kubashinja, kuko niyemeje guhuriza hamwe amahanga, no gukorakoranya ibihugu, kugira ngo mbacubanurireho umujinya wanjye, mbamarireho ubukana bwose bw’uburakari bwanjye, (kuko isi yose uko yakabaye izatsembwa n’umuriro w’ugufuha kwanjye.)


Ndababwira ukuri: ku munsi w’urubanza, Sodoma na Gomora bizadohorerwa kurusha uwo mugi.


Ni cyo gituma mbibabwiye: ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni.


Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza uzahanwa kurusha igihugu cya Sodoma.»


Ndabibabwira: ku munsi w’urubanza, abantu bazabazwa ijambo ryose ritagira aho rishingiye bazaba baravuze.


Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira.


Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso, ati ’Nimumve iruhande, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be;


Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungugu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.»


Ungaya kandi ntiyakire amagambo yanjye, afite umucamanza we: ijambo navuze ni ryo rizamucira urubanza ku munsi w’imperuka.


Noneho rero, kuko wanangiye umutima wawe ukanga kwicuza, urihunikira uburakari bwa wa munsi w’uburakari Imana izahishura ko ica imanza zitabera,


umurimo wa buri wese uzagaragazwa ku munsi w’urubanza. Ni bwo byose bizasuzumwa n’umuriro, ari wo uzatangaza agaciro k’umurimo wa buri wese.


Ababarwanya rero ntibakabatere ubwoba na busa; maze ibyo bizabumvishe ko bazorekwa, naho mwebwe mukazarokorwa mubikesha Imana.


Rwose ntihazagire ubabeshya na busa, kuko ibyo bitazaba hatabanje kuza igihe cy’ubuhakanyi, kandi hatabanje kwigaragaza Umuntu w’Umugomeramana, Umwana woramye,


Naho abararikiye kurunda ubukire, bagwa mu mutego w’ibishuko no mu byifuzo byinshi by’ubucucu n’ubugiranabi, bya bindi biroha abantu mu butindi no mu cyorezo.


kuko Imana yacu ari umuriro ugurumana.


None rero, Nyagasani ashobora kuvana mu magorwa abamuyobotse, naho abagome akabarindiriza umunsi w’urubanza kugira ngo bahanwe:


Umunsi wa Nyagasani uzaza nk’umujura; uwo munsi ijuru rizazimirana n’urusaku rukaze, ibiririmo byose bizakongokeshwe n’umuriro; maze isi n’ibiyiriho byose bizagurumane.


mwebwe abategereje kandi mugashaka gutebutsa umunsi w’Imana, umunsi uzatuma ijuru rizimira rigakongokeshwa n’umuriro, n’ibiririmo byose bikazayoka.


Nguko uko urukundo rwaganje muri twe, ku buryo nta bwoba dutewe n’umunsi w’urubanza; kuko uko Yezu ameze, ari ko natwe tumeze muri iy’isi.


Naho abaturage ba Sodoma na Gomora, n’abo mu migi iyikikije, bohotse kuri ubwo buryo mu busambanyi kandi bakishimisha ku yindi mibiri itaberanye n’umuntu, bahanishwa igihano cy’umuriro w’iteka, cyabaye akarorero ku bantu bose.


Igikoko kigeze kubaho ariko kitakiriho, ubwacyo ni umwami wa munani; kiri mu mubare wa barindwi ba mbere, kandi kigiye aho kirimburirwa.


Igikoko wabonye, kigeze kubaho, ariko ntikikiriho. Noneho kigiye kuzamuka mu nyenga, maze kijye aho kirimburirwa. Abatuye isi, bene amazina atanditswe mu gitabo cy’ubugingo kuva isi igihangwa, bazatangara babonye icyo Gikoko, kuko kigeze kubaho, none kikaba kitakiriho, ariko kikazongera kubaho.


Nuko mbona intebe nini yererana n’Uwari uyicayeho. Isi n’ijuru biramuhunga, ntibyongera kugaragara ukundi.


Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan