Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 3:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Nimwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi batagatifu, mwibuke n’amabwiriza mwahawe n’intumwa zaboherejweho, ziyakomora kuri Nyagasani n’Umukiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 kugira ngo mwibuke amagambo yavuzwe kera n'abahanuzi bera, mwibuke n'itegeko ry'Umwami ari we Mukiza mwabwiwe n'intumwa zabatumweho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Ndabibutsa ibyavuzwe kera n'abahanuzi batumwe n'Imana, kimwe n'amabwiriza ya Nyagasani Umukiza wacu mwashyikirijwe n'Intumwa yabatumyeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Ndabibutsa ibyavuzwe kera n'abahanuzi batumwe n'Imana, kimwe n'amabwiriza ya Nyagasani Umukiza wacu mwashyikirijwe n'Intumwa yabatumyeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 3:2
20 Iomraidhean Croise  

nk’uko abahanuzi be batagatifu bari barabitumenyesheje kuva kera


Nuko ahera kuri Musa n’Abahanuzi bose, maze abasobanurira ibimwerekeyeho biri mu Bitabo bitagatifu.


Nuko arababwira ati «Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, nti ’Ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi.’»


abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.»


Ubwo bemeranya umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze bamusanga ari benshi ku icumbi rye. Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi.


Nyamara Imana yujuje ityo ibyo yari yaravugishije Abahanuzi bose mbere y’uko biba, ko Kristu yagombaga kubabara.


Uwo ijuru rigomba kwakira kuzageza ku bihe by’ivugururwa ry’ibintu byose: ngibyo ibyo Imana yavugishije Abahanuzi bayo batagatifu bo mu bihe bya kera.


Nimwakirane imitwaro yanyu, bityo muzaba mwumviye byuzuye itegeko rya Kristu.


Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira.


Iryo banga, Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo, ku bwa Roho Mutagatifu.


wite ku mategeko, ukomeze kuba umuziranenge n’indakemwa kugeza ku munsi w’Ukwigaragaza kw’Umwami wacu Yezu Kristu.


byajyaga kurutaho kuri bo iyo batamenya inzira y’ubutungane, aho guhita birengagiza itegeko ritagatifu bamenyeshejwe.


Kandi mumenye ko Nyagasani akomeza kubihanganira agira ngo abakize, nk’uko na Pawulo, umuvandimwe wacu dukunda, yabibandikiye akurikije ubushishozi yahawe.


Ni na cyo avuga mu mabaruwa ye yose, aho asiganura ibyo: icyakora harimo bimwe biruhije kumvikana, ugasanga abantu b’abaswa n’injiji babitwara uko bitari, nk’uko babigenza no ku Byanditswe bindi, bityo bakikururira ubucibwe.


Twebweho, turi ab’Imana; uzi Imana aratwumva, naho utari uw’Imana ntatwumve. Aho rero ni ho tumenyera umunyakuri n’umunyabinyoma.


Naho rero mwebwe, nkoramutima zanjye, nimwibuke amagambo mwabwiwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yezu Kristu.


Nuko mpfukama imbere ye ngo musenge, ariko arambwira ati «Sigaho, ntubikore ! Ndi umugaragu kimwe nawe, kimwe kandi n’abavandimwe bawe, bakomeza ubuhamya bwa Yezu. Imana ni yo ugomba gupfukamira.» Koko rero ubuhamya bwa Yezu ni umwuka w’ubuhanuzi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan