Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 3:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 mwebwe abategereje kandi mugashaka gutebutsa umunsi w’Imana, umunsi uzatuma ijuru rizimira rigakongokeshwa n’umuriro, n’ibiririmo byose bikazayoka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w'Imana uzatuma ijuru rigurumana rikayenga, kandi iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa bigashongeshwa no gushya cyane!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 mutegereza uwo munsi w'Imana mukanawutebutsa! Uwo munsi ijuru rizagurumana, ibiririmo byose bishongeshwe n'icyokere cy'umuriro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 mutegereza uwo munsi w'Imana mukanawutebutsa! Uwo munsi ijuru rizagurumana, ibiririmo byose bishongeshwe n'icyokere cy'umuriro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 3:12
17 Iomraidhean Croise  

Imana iraje, maze ivuge yeruye! Dore imbere yayo haragurumana umuriro, n’impande zayo hagahuha umuyaga w’inkubi.


Isi iriyashije, irataraka, iratigita.


Ingabo zose z’ijuru zizayagara, ijuru ryizingazinge boshye umuzinge w’igitabo, ingabo zaryo zihanantuke nk’amababi y’umuzabibu, cyangwa se ay’umutini.


Aho anyuze, imisozi irashonga, ibibaya bikika, mbese nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro, cyangwa nk’amazi amanuka ahantu hacuramye.


Kandi Umwana w’umuntu agomba kuzagaruka mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika, maze ubwo akagororera umuntu wese akurikije imigirire ye.


Ndababwira ukuri: mu bari hano harimo abatazapfa batabonye Umwana w’umuntu aje mu ikuzo ry’Ingoma ye.»


Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho.


mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu,


Umunsi wa Nyagasani uzaza nk’umujura; uwo munsi ijuru rizazimirana n’urusaku rukaze, ibiririmo byose bizakongokeshwe n’umuriro; maze isi n’ibiyiriho byose bizagurumane.


Ubwo rero ibyo byose bigomba kurimbuka kuri ubwo buryo, nimwumve uko imyifatire yanyu igomba kumera. Nimurangwe n’imigenzereze itunganye, mwubahe Imana,


maze bakazabakwena bagira bati «Mbese isezerano ry’uko azaza ryaba rigeze he? Kuko kuva igihe ababyeyi bacu bapfiriye, byose bikomeza kuba uko byari bimeze mu ntangiriro y’iremwa ry’isi.»


Naho ku byerekeye ijuru n’isi biriho ubu ngubu, iryo Jambo nyine ribizigamiye umuriro, bikaba birindiriye umunsi w’urubanza n’uw’ukurimbuka kw’abagomeramana.


mwikomeze mu rukondo rw’Imana; mushingire amizero yanyu ku mpuhwe z’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo muronke ubugingo buhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan