Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 3:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Umunsi wa Nyagasani uzaza nk’umujura; uwo munsi ijuru rizazimirana n’urusaku rukaze, ibiririmo byose bizakongokeshwe n’umuriro; maze isi n’ibiyiriho byose bizagurumane.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Ariko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n'umuriri ukomeye, maze iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n'imirimo iyirimo bigashirīra.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Ku munsi wa Nyagasani azaza atunguranye nk'umujura. Uwo munsi ijuru rizavanwaho urusaku ari rwose, ibirigize bihitanwe n'umuriro maze isi na yo n'ibiyirimo byose bitsembwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Ku munsi wa Nyagasani azaza atunguranye nk'umujura. Uwo munsi ijuru rizavanwaho urusaku ari rwose, ibirigize bihitanwe n'umuriro maze isi na yo n'ibiyirimo byose bitsembwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 3:10
36 Iomraidhean Croise  

Kera wahanze isi, kandi ijuru ni igikorwa cy’ibiganza byawe.


Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana; Imana iwutabara kuva bugicya.


Imisozi irashonga nk’ibishashara, mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.


Kuko hazabaho umunsi, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yigeneye, wo gucira imanza umuntu wese w’umwirasi, umwibone n’uwikuza, maze bagacishwa bugufi.


Isi iriyashije, irataraka, iratigita.


Ingabo zose z’ijuru zizayagara, ijuru ryizingazinge boshye umuzinge w’igitabo, ingabo zaryo zihanantuke nk’amababi y’umuzabibu, cyangwa se ay’umutini.


Nimwubure amaso murebe ejuru, hanyuma mwuname murebe hasi ku butaka: koko, ijuru rizayoka nk’umwotsi, naho isi isaze nk’umwambaro, abayituye bapfe nk’udukoko. Ariko agakiza kanjye kazabaho iteka ryose, ubutabera bwanjye ntibuzashira.


Yuu! Mbega umunsi! Umunsi w’Uhoraho uregereje! Dore nguyu, uje ari kirimbuzi, uturutse kuri Nyir’ububasha.


Nimuvugirize ihembe i Siyoni, muvugirize induru ku musozi mutagatifu! Abatuye igihugu bose nibakangarane, kuko Uhoraho aje, nguyu umunsi we uregereje!


Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze umuhinzi n’umusaruzi bakurikirane, umwenzi w’imizabibu azakurikirane n’uyibiba, divayi iryoshye izakwira ku misozi, buri murenge uyiyame.


Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, agera ku isi ikanyeganyega, n’abayituye bagacura imiborogo; uko yakabaye iratutumba nk’uruzi, ikika nka rwa ruzi rwo mu Misiri.


Aho anyuze, imisozi irashonga, ibibaya bikika, mbese nk’ibishashara bishongeshwa n’umuriro, cyangwa nk’amazi amanuka ahantu hacuramye.


Imisozi irahinda umushyitsi imbere ye, utununga tugashonga, isi irahindagana imbere y’uruhanga rwe, kimwe n’abayituye bose.


Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira.


Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye nta bwo azashira.


Musanzwe mubizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu.


n’ubwo ibyo biremwa bitagifite agaciro, atari ku bushake bwabyo, ahubwo ku bw’Uwabigennye atyo, biracyafite amizero.


Ni we uzabakomeza kugeza mu ndunduro, kugira ngo muzabe muri indakemwa, kuri uwo munsi wa Nyagasani Yezu Kristu.


uwo muntu yegurirwe Sekibi ngo ababazwe muri ubu buzima, maze ahazaza azarokoke ku munsi wa Nyagasani.


kuko kugeza ubu mwatwumvise amahushuka. Muzasanga ku munsi wa Nyagasani mutwishimira, nk’uko natwe tuzabishimira.


Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro.


Ariko mwebwe, bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura;


Ubwo rero ibyo byose bigomba kurimbuka kuri ubwo buryo, nimwumve uko imyifatire yanyu igomba kumera. Nimurangwe n’imigenzereze itunganye, mwubahe Imana,


mwebwe abategereje kandi mugashaka gutebutsa umunsi w’Imana, umunsi uzatuma ijuru rizimira rigakongokeshwa n’umuriro, n’ibiririmo byose bikazayoka.


Naho ku byerekeye ijuru n’isi biriho ubu ngubu, iryo Jambo nyine ribizigamiye umuriro, bikaba birindiriye umunsi w’urubanza n’uw’ukurimbuka kw’abagomeramana.


Nimwibuke kandi ko abamalayika bitesheje agaciro, bakikura mu cyicaro cyabo, maze Imana ikababohera mu mwijima ubuziraherezo, kugira ngo bahategerereze Umunsi ukomeye w’urubanza.


«Ngaha ndaje nk’umujura! Hahirwa uba maso kandi agakomeza kwambara imyambaro ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa, maze rubanda bakabona ubwambure bwe.»


Nuko mbona intebe nini yererana n’Uwari uyicayeho. Isi n’ijuru biramuhunga, ntibyongera kugaragara ukundi.


Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho.


Ibuka rero ibyo wahawe n’ibyo wumvise, ubikomereho kandi wisubireho. Naho niba utabaye maso, ngiye kuza nk’umujura, kandi ntuzamenya igihe nzazira ngutunguye.


Ijuru riribumba nk’igitabo bazinze, imisozi yose n’ibirwa bitirimuka mu mwanya wabyo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan