Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 3:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nkoramutima zanjye, iyi baruwa ni iya kabiri mbandikiye. Muri ayo mabaruwa yombi nashatse kubibutsa bimwe na bimwe, kugira ngo murusheho gutekereza ku buryo buboneye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Bakundwa, uru ni rwo rwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri izo zombi imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ncuti nkunda, uru ni urwandiko rwa kabiri mbandikiye. Zombi nazanditse nshaka kubibutsa ibyo mwize, nkabakangurira kubitekerezaho ku buryo buboneye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ncuti nkunda, uru ni urwandiko rwa kabiri mbandikiye. Zombi nazanditse nshaka kubibutsa ibyo mwize, nkabakangurira kubitekerezaho ku buryo buboneye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 3:1
15 Iomraidhean Croise  

Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye, ntararikire na busa ibintu by’amahomvu, kandi ntarahire ibinyoma.


Ni zaburi ya Asafu. Koko, Imana ikunda Israheli, n’abafite umutima ukeye bose.


Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana.


Narabivuze ubwo nabasuraga bwa kabiri, n’ubu nkiri kure nongeye kubisubiramo, abaherutse gucumura n’abandi bose, ko nindamuka nje, nta mpuhwe nzabagirira,


Ntuzagire ubwira bwo kuramburira ibiganza ku muntu ubonetse wese, hato utagira uruhare ku cyaha cy’undi. Nawe kandi ubwawe, urakomeze kuba umuziranenge.


Ni cyo gituma ngusabye kwivugururamo ingabire Imana yagushyizemo igihe nkuramburiyeho ibiganza.


Mwebweho rero, nkoramutima, nubwo tumaze kuvuga dutyo, ntidushidikanya ko muri mu nzira nziza, ari yo y’uburokorwe.


Mwasukuwe imitima yanyu mwumvira ukuri, kugira ngo mugire urukundo rwa kivandimwe ruzira uburyarya. Nimukundane ubudatezuka n’umutima wanyu wose,


Nkoramutima zanjye, mwebwe muri nk’abagenzi n’abanyamahanga, ndabasaba ngo mwirinde irari ry’umubiri rirwanya umutimanama.


Ni yo mpamvu, nkoramutima zanjye, mu gihe mugitegereje ibyo, mugomba gukora uko mushoboye kose kugira ngo Nyagasani azabasange mu mahoro, muri abaziranenge n’inyangamugayo.


Nuko rero, nkoramutima zanjye, dore mwe muraburiwe: muramenye, hato mutazashukwa n’abagomeramana biyobeje, maze mugateshuka ku mizero yanyu.


Nyamara rero, nkoramutima zanjye, hari ikintu mutagomba kwibagirwa: ni uko kuri Nyagasani umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ikaba nk’umunsi umwe.


N’ubwo rero muzi byose ku buryobudasubirwaho, ndashaka kubibutsa ko Uhoraho amaze kugobotora umuryango we mu gihugu cya Misiri, yatsembye abari banze kwemera.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan