Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 2:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 kuko iyo ntungane yari ituye rwagati muri bo, igahora ibabona kandi ikabumva, maze uko bukeye umutima we uharanira ubutungane ugahora ubabaye cyane, kubera ibikorwa byabo biteye ishozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 (kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizaga umutima we ukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y'ubugome yarebaga akumva.)

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Erega uwo muntu w'intungane yari aturanye na bo, agahora abareba kandi abumva! Kubera ko yari intungane, yashengurwaga iminsi yose n'ibikorwa byabo by'ubugome.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Erega uwo muntu w'intungane yari aturanye na bo, agahora abareba kandi abumva! Kubera ko yari intungane, yashengurwaga iminsi yose n'ibikorwa byabo by'ubugome.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 2:8
12 Iomraidhean Croise  

Abantu b’i Sodoma bari inkozi z’ibibi, bahoraga bacumura kuri Uhoraho.


Amarira arashoka mu maso yanjye, kuko badakurikiza amabwiriza yawe.


Ishyaka ry’uburakari rirangurumanamo, kuko abanzi banjye bibagirwa ijambo ryawe.


Nshenguka umutima iyo mbonye abahakanyi, kuko badakurikiza amasezerano yawe.


Intungane idohoka kubera umugome, ni nk’iriba ry’ibirohwa cyangwa isoko banduje.


Iyo intungane zanezerewe, biba ari ibirori, ariko iyo abagome bahagurutse, buri wese arahunga.


maze Uhoraho aramubwira ati «Nyura mu mugi, rwagati muri Yeruzalemu maze ushyire ikimenyetso ku gahanga k'abantu bariho baganya, bakaba barizwa n'ayo mahano yose ariho ayikorerwamo.»


baba abasaza, abasore n'amasugi, abana n'abagore, mwice kandi mubatsembe bose. Ariko umuntu wese ufite ikimenyetso ku gahanga, uwo ntimumukoreho. Ndetse ahubwo nimutangirire ku Ngoro yanjye.» Nuko bahera ku basaza bari mu Ngoro.


umuntu akamenya ko Itegeko ritabereyeho intungane, ahubwo ko ryashyiriweho abantu b’ibigande n’ibyigomeke, abananira Imana n’abanyabyaha, inkorashyano n’inkozi z’ibibi, abica ba se cyangwa ba nyina, n’abandi bicanyi,


Ukwemera kwatumye Abeli ahereza Imana igitambo gitambutse icya Kayini. Kwamugaragajeho rero kuba intungane kuko Imana yashimye amaturo ye. Ku bw’uko kwemera, n’ubwo yapfuye bwose, aracyavuga na n’ubu.


Nimwirege ibyaha byanyu bamwe ku bandi, kandi musabirane kugira ngo mukizwe. Isengesho ry’intungane rigira ubushobozi bwinshi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan