Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 2:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Hanyuma itsemba imigi ya Sodoma na Gomora, iyihindura ivu, kugira ngo bibere urugero abagome bo mu bihe byakurikiyeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 kandi ubwo yaciriye ho iteka imidugudu y'i Sodomu n'i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k'abazagenda batubaha Imana,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Imijyi ya Sodoma na Gomora na yo Imana yarayihannye, irayitwika iyihindura ivu, kugira ngo bibere urugero abiyemeza gusuzugura Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Imijyi ya Sodoma na Gomora na yo Imana yarayihannye, irayitwika iyihindura ivu, kugira ngo bibere urugero abiyemeza gusuzugura Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 2:6
20 Iomraidhean Croise  

Yerekeza amaso kuri Sodoma na Gomora, kuri cya kibaya; abona umwotsi ucucumuka mu butaka nk’uva mu itanura.


Iyo Uhoraho, Umugaba w’ingabo, atajya kuturokoramo bamwe bahonotse, twari kuba aka Sodoma, tukamera nka Gomora.


Babiloni, yari umutako w’abami n’ingoma zabo, ikaba umurato w’akataraboneka ku Bakalideya, izarimbuka nk’uko Imana yagenjeje Sodoma na Gomora.


Nk’uko byagenze igihe Uhoraho ateza amakuba i Sodoma n’i Gomora no mu migi ihakikije — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta we uzongera kuhatura, mwene muntu ntazahaba ukundi.


Efurayimu, nabasha nte kugutererana, Israheli, nayigabiza nte? Nakugira se nka Adama, cyangwa nkakugenza uko nagenje Seboyimu? Mu mutima wanjye nisubiyeho, impuhwe zanjye zirangurumanamo.


Nabazambije nk’uko nazambije Sodoma na Gomora, maze mumera nk’igiti cyafashwe cyaruwe mu nkongi y’umuriro, ariko ntimwangarukira! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Ni yo mpamvu mbirahije ubugingo bwanjye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, ubivuze: Mowabu izahinduka nka Sodoma, bene Hamoni bamere nka Gomora; hazaba ahantu h’ibihuru by’amahwa, igisimu cy’umunyu n’amatongo y’iteka ryose. Abasigaye bo mu muryango wanjye bazahasahura, abacitse ku icumu b’ubwoko bwanjye bahahabweho umurage.


Icyo gihe isi yiciyemo urwobo, ibamirana na Kore, abantu be barapfa, maze n’umuriro uyogoza abagabo magana abiri na mirongo itanu. Ibyo byabereye abandi Bayisraheli urugero.


Ndababwira ukuri: ku munsi w’urubanza, Sodoma na Gomora bizadohorerwa kurusha uwo mugi.


Naho wowe, Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu. Kuko ibitangaza byagukorewemo, iyo bikorerwa muri Sodoma, iba ikiriho n’ubu.


Ni nk’uko kandi Izayi yabihanuye ati «Iyo Nyagasani Umutegetsi w’ingabo atatuzigamira imbuto, tuba twarabaye nka Sodoma, tukagereranywa na Gomora.»


Ibyababayeho biraducira amarenga, kandi byandikiwe kutuburira, twe twegereje amagingo ya nyuma.


Nuko amahanga yose azavuge yibaza ati «Ni iki cyatumye Uhoraho agira iki gihugu atya? Ni iki cyamurakaje cyane bigeze aha?»


Nitwihutire rero kwinjira muri icyo kiruhuko, ngo hato urugero rw’ukutemera kwacu rutagira uwo rugusha.


kugira ngo acire abantu bose urubanza, maze ahane abagomeramana base abaziza ibikorwa byabo bibi, n’amagambo agayitse abanyabyaha batiyubaha bavuze, barwaya Imana.»


Naho abaturage ba Sodoma na Gomora, n’abo mu migi iyikikije, bohotse kuri ubwo buryo mu busambanyi kandi bakishimisha ku yindi mibiri itaberanye n’umuntu, bahanishwa igihano cy’umuriro w’iteka, cyabaye akarorero ku bantu bose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan