Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 2:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Koko rero, Imana ntiyababariye abamalayika bacumuye, ahubwo yaraboretse, ibagabiza umwijima wo mu nyenga y’ikuzimu, kugira ngo bategereze gucirwa urubanza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururu y'umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Abamarayika bakoze ibyaha na bo Imana ntiyabababariye, ahubwo yabaroshye mu nyenga ibafungira mu mwijima baboshye, bategereje gucirwa urubanza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Abamarayika bakoze ibyaha na bo Imana ntiyabababariye, ahubwo yabaroshye mu nyenga ibafungira mu mwijima baboshye, bategereje gucirwa urubanza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 2:4
25 Iomraidhean Croise  

Iyo amakuba yateye umugome ararokoka, ku munsi w’uburakari, akarusimbuka.


Niba se itizera abagaragu bayo, ndetse n’abamalayika ntibaburemo inkumbi,


Mu burakari bwayo ntiyabaterereje urupfu gusa, ahubwo ubuzima bwabo bwose, ibuteza umuze.


Mbese waba waramanutse ute mu ijuru, Nyenyeri yakirana, Mwana w’umuseke weya ? Waba se warahanutse ute ukagwa ku isi, wowe wayogozaga amahanga, uvuga uti


Ni cyo gituma mbirahiriye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kubera ko wahindanyije Ingoro yanjye n’ibyo biterashozi byose n’ayo mahano yose, nanjye nzagutsemba, sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira.


Sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira, ahubwo nzagushinja imyifatire yawe, amahano wakoze azakugumeho maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’»


Sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira; ahubwo nzaguhana nkurikije imyifatire yawe, amahano wakoze akugumeho maze muzamenye ko ndi Uhoraho, nkaba mbahannye.


Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso, ati ’Nimumve iruhande, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be;


Nuko barasakuza bati «Uradushakaho iki, Mwana w’Imana? Wazanywe no kuduturumbanya igihe kitaragera?»


maze atera hejuru cyane ati «Uranshakaho iki, Yezu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahije Imana, winyica urubozo!»


Arababwira ati «Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo.


Nuko zimwingingira kutazitegeka gusubira mu nyenga.


Ubabyara koko ni Sekibi, none murashaka gukora ibyo so yifuza. Kuva mu ntangiriro yamye ari umwicanyi, kandi ntiyigeze aba mu kuri, kuko atigeze atunga ukuri. Igihe avuga ibinyoma, aba avuga ibiri ibye, kuko yamye ari umubeshyi, ndetse akaba na Sekinyoma.


Kuko ubwo Imana itasoneye amashami ya kamere, nawe ntizagusonera.


Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We?


Uhoraho azamurobanura mu miryango yose ya Israheli amushyire ukwe, maze yibonere ibyago bihuje n’imivumo yose ijyana n’Isezerano ryanditse muri iki gitabo cy’amategeko.


nyamara abamalayika n’ubwo basumbya abo Bakujijwe imbaraga n’ububasha, ntibahangara kubatuka bene ako kageni mu maso ya Nyagasani.


Nta n’ubwo yababariye isi ya kera, ahubwo yazanye umwuzure urenga ku isi y’abagome, ariko yizigamira Nowa, umwe muri ba bandi munani barokotse, kuko yamamazaga iby’ubutungane.


None rero, Nyagasani ashobora kuvana mu magorwa abamuyobotse, naho abagome akabarindiriza umunsi w’urubanza kugira ngo bahanwe:


Naho ukora icyaha, aba ari uwa Sekibi, kuko Sekibi ari umunyabyaha kuva mu ntangiriro. Ngicyo icyatumye Umwana w’Imana yigaragaza: ni ukugira ngo arimbure ibikorwa bya Sekibi.


Bameze nk’imihengeri gica yo mu nyanja, ivundereza ifuro ry’ibikorwa byabo biteye isoni; bameze nk’inyenyeri zangara, zateganyirijwe iteka ryose umwanya wazo mu mwijima w’icuraburindi.


Nimwibuke kandi ko abamalayika bitesheje agaciro, bakikura mu cyicaro cyabo, maze Imana ikababohera mu mwijima ubuziraherezo, kugira ngo bahategerereze Umunsi ukomeye w’urubanza.


Na Sekibi wabayobyaga, arohwa mu nyenga y’umuriro n’ubujeni, aho cya Gikoko na wa muhanurabinyoma bari. Bazababara amanywa n’ijoro, uko ibihe bizahora bisimburana iteka.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan