Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 1:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Kuko ibyo nibibarumbukamo, bitazasiga muri abanebwe cyangwa nta cyo mwungutse mu byerekeye kumenya Umwami wacu Yezu Kristu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Nimugira mutyo byimazeyo bizabarinda kuba abanebwe, cyangwa ingumba mu kumenya Umwami wacu Yezu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Nimugira mutyo byimazeyo bizabarinda kuba abanebwe, cyangwa ingumba mu kumenya Umwami wacu Yezu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 1:8
33 Iomraidhean Croise  

Ubunebwe butera gusinzira ubuticura, kandi umunyamwete muke ahorana inzara.


Naho imbuto ibibwe mu mahwa, yo isobanura umuntu wumva neza ijambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu bigapfukirana iryo jambo, rigapfa ubusa.


Ngo asohoke nko ku isaha ya gatatu, abona abandi bandagaye ku kibuga.


Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze, arababwira ati ’Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora?’


Naho shebuja aramusubiza ati ’Mugaragu mubi kandi w’umunebwe, wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura aho ntanitse;


Ishami ryose riterera imbuto muri jye, araritema; naho ishami ryera imbuto, araryicira agira ngo rirusheho kwera imbuto.


Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu.


ariko mwebwe ndabazi : nta rukundo rw’Imana mwifitemo.


Muragire umwete ntimukabe abanebwe, nimushishikare, mube abagaragu ba Nyagasani.


Nuko rero, bavandimwe nkunda, nimukomere, mwe guhungabana, mukomeze gukorera Nyagasani, muzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazabapfira ubusa.


Nimwisuzume ubwanyu, mwigerageze, murebe ko mutacogoye mu kwemera. Mwaba se mwariyibagije ko Kristu abatuyemo nyirizina? Keretse rero, musanze mwaratsinzwe!


N’ubwo bari mu ruhuri rw’amagorwa y’ibigeragezo, hakubitiyeho ubukene bukabije, ariko kandi bari no mu byishimo byinshi, ibyo byabateye kugira ubuntu cyane.


Kandi ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu.


Bityo mu kubasabira, babagaragarize ubwuzu babafitiye, ku mpamvu z’ingabire Imana yabasesekarije.


Icyo mbasabira rero ni uko urukundo rwanyu rwakomeza kwiyongera, mu bwenge no mu bumenyi bwose,


Nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe:


Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu,


Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana.


mushore imizi muri We, kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema.


Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane, mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu.


Namwe kandi, Nyagasani arabongeremo kandi yuzuze urukundo mufitanye, n’urwo mufitiye abantu bose, nk’uko natwe tubakunda.


Ikindi kandi, bavandimwe, turabasaba tubinginga muri Nyagasani Yezu ngo mwifate ku buryo bushimisha Imana, nk’uko twabibigishije; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho nimurusheho.


Bavandimwe, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe. Ibyo birakwiye, kuko ukwemera kwanyu kugenda kwiyongera, n’urukundo mufitanye rukabasenderamo uko mungana,


Nuko rero, kubera ko baba ari imburamukoro, bagakurizaho kuzerera mu mihana; usibye no kuba imburamukoro gusa, baba bagiye kurondogora no kwivanga mu bitabareba, no kurocangwa.


Kandi n’abacu bitoze kurushanwa kugira umwete wo kugenza neza, bakenure ababikwiriye, kugira ngo batabura icyo bamarira abandi.


Ndagusabira kugira ngo uko kwemera kube gushingiye ku bikorwa, maze ugaragarize mu ruhame ibyiza byose twashobora kugirira Kristu.


Bityo rero, umurego wanyu ntugacogore, ahubwo mukurikize urugero rw’abahawe umurage wabasezeranijwe, babikesheje ukwemera n’ukwiyumanganya.


nimusenderezwe ineza n’amahoro, mubikesheje kuba mwaramenye Imana na Yezu Umwami wacu.


Koko ni We watugabiye mu bubasha bwe bwahebuje ibyo twagombaga byose byerekeye ubugingo n’ubusabaniramana, igihe atumenyesheje Uwaduhamagarishije ikuzo rye n’imbaraga ze bwite.


Abigobotoye ubwandure bw’isi babikesheje kumenya Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu, iyo bwongeye kubapfukirana no kubategeka, imibereho yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba umwaku;


Ahubwo nimukomeze kujya mbere mu ngabire n’ubumenyi by’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nahabwe ikuzo ubu ngubu n’iteka ryose. Amen!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan