Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 1:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Kubera iyo mpamvu nyine, nimushyireho imbaraga zanyu zose kugira ngo ukwemera kwanyu mukongereho imigenzo myiza, imigenzo myiza muyongereho ubumenyi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Kubera iyo mpamvu murusheho kugira umwete wo kwizera Imana, maze kwizera Imana mukugerekeho kugira neza, kugira neza mukugerekeho ubumenyi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Kubera iyo mpamvu murusheho kugira umwete wo kwizera Imana, maze kwizera Imana mukugerekeho kugira neza, kugira neza mukugerekeho ubumenyi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 1:5
25 Iomraidhean Croise  

Ni wowe witangarije amabwiriza, ugira ngo bayakurikize ubutayahuga.


Cyane cyane uzahore urinze umutima wawe, kuko ari wo ubuzima bushingiyeho.


Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo, n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza? Nimutege amatwi rero munyumve, kandi murye ikiri cyiza; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye.


Bityo rero, n’abari kure bazaza gufasha kubaka Ingoro y’Uhoraho, kandi muzamenya ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabantumyeho. Ibyo ariko bizaba nimwumvira uko bikwiye Uhoraho, Imana yanyu.»


Uretse n’ibyo, hagati yacu namwe hari imanga nini, ituma abashaka kuva hano baza aho batabishobora, namwe kandi ntimushobore kuva aho muri ngo mudusange.’


Twebweho, twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli; none dore uyu munsi ubaye uwa gatatu ibyo byose bibaye.


Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.»


Bavandimwe, mu byo gushishoza ntimukigire nk’abana; mu byo gukora nabi ho, nimube abana koko, ariko mu byo gushishoza, mugenze nk’abantu bakuze.


Ntimukabe rero abapfu, ahubwo mwihatire kumenya icyo Nyagasani ashaka.


Icyo mbasabira rero ni uko urukundo rwanyu rwakomeza kwiyongera, mu bwenge no mu bumenyi bwose,


None rero nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze ndetse murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa,


Ahasigaye, bavandimwe, icyitwa icy’ukuri cyose kimwe n’igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese icyitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiriye ishimwe, abe ari cyo muharanira.


Ni cyo gituma natwe, kuva aho tubyumviye, tudahwema kwambaza tubasabira ku Mana, kugira ngo mugire ubumenyi bushyitse bw’icyo ishaka, muhore murangwa n’umutima wuzuye ubuhanga n’ubushishozi ku bwa Roho Mutagatifu.


We nganzo iganjemo icyitwa ubuhanga n’ubumenyi cyose.


Nuko rero nta we ushobora kunyura Imana adafite ukwemera, kuko uwegera Imana wese agomba kwemera ko ibaho kandi igahemba abayishakashaka.


Muramenye ntihazagire n’umwe usaguka ku ngabire y’Imana, ntihazamere kandi muri mwe ingemwe isharira yabatera imidugararo maze ikanduza imbaga yose.


Cyakora, icyo twifuza ni uko buri wese yakomeza iryo shyaka rizamugeza ku ndunduro y’ibyo yizeye.


Bagarutse kwa Yozuwe, baramubwira bati «Si ngombwa ko rubanda rwose bazamuka! Abantu ibihumbi bibiri cyangwa bitatu, nibazamuke batere Hayi! Wikwirirwa urushya rubanda rwose, kuko abahatuye ari bake cyane.»


Namwe bagabo ni uko; imibereho yanyu nimuyisangire n’abagore banyu, mukurikije ko imimerere yabo idakomeye nk’iyanyu; mubahe icyubahiro, kuko bagomba kuzasangira namwe umurage w’ingabire y’ubugingo, kugira ngo hatagira icyabera inkomyi amasengesho yanyu.


Ni cyo gituma rero, bavandimwe, mugomba kwiyongeramo imbaraga kugira ngo mukomere ku ihamagarwa ryanyu n’ubutore bwanyu; nimubigenza mutyo, nta bwo muzigera mugwa bibaho.


Bityo rero, mukazakiranwa urugwiro mu Ngoma ihoraho y’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu.


Ni yo mpamvu, nkoramutima zanjye, mu gihe mugitegereje ibyo, mugomba gukora uko mushoboye kose kugira ngo Nyagasani azabasange mu mahoro, muri abaziranenge n’inyangamugayo.


Ahubwo nimukomeze kujya mbere mu ngabire n’ubumenyi by’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nahabwe ikuzo ubu ngubu n’iteka ryose. Amen!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan