Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 1:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Bityo duhabwa ibyiza by’igiciro gihanitse twasezeranyijwe, kugira ngo mwinjire muri kamere y’Imana, mumaze kwitandukanya n’ubwononekare bwazanywe mu nsi n’irari.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by'igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y'Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Ni cyo cyatumye aduha amasezerano akomeye cyane kandi afite agaciro, kugira ngo nimumara kuyashyikira mugire uruhare kuri kamere y'Imana, bityo mubashe guca ukubiri n'irari ryononnye iyi si.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Ni cyo cyatumye aduha amasezerano akomeye cyane kandi afite agaciro, kugira ngo nimumara kuyashyikira mugire uruhare kuri kamere y'Imana, bityo mubashe guca ukubiri n'irari ryononnye iyi si.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 1:4
25 Iomraidhean Croise  

ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe, bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi.


Ku buryo amasezerano yose y’Imana yabaye muri we «yego», natwe tugakurizaho gukuza Imana, tuvuga tuti «Amen».


Nuko rero twebwe twese, abo uruhanga rudapfukiranye, turashashagira ikuzo rya Nyagasani, bigatuma tugira imisusire ye, mu ikuzo rigenda ryisumbura, ku bwa Nyagasani, ari we Roho.


Nimuve muri abo bantu, mwitandukanye na bo, uwo ari Nyagasani ubivuga. Mwirinde gukora ku cyabahumanya, maze ubwanjye nzabakire.


Abrahamu rero ni we wahawe amasezerano, we n’urubyaro rwe. Ntibavuga imbyaro ze nk’aho ari nyinshi: ahubwo ni nk’aho ari urubyaro rumwe rukumbi: «n’urubyaro rwawe», ari rwo Kristu.


Ubibira umubiri, azawusaruraho urupfu. Naho ubibira roho, azayisaruraho ubugingo bw’iteka.


kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu.


mugahinduka muntu mushya, uwo Umuremyi ahora avugurura amwishushanya, agira ngo amugeze ku bumenyi nyakuri.


Bo baducyahaga by’igihe gito, uko babyumvaga; Imana Yo ibigirira ikidufitiye akamaro, igamije kutugeza ku butungane bwayo.


Ni cyo gituma Kristu yabaye ishingiro ry’Isezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe.


Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge.


Jyewe Simoni Petero, umugaragu n’intumwa ya Yezu Kristu, ku bahawe ukwemera gukomeye nk’ukwacu, babikesheje ubuntu bw’Imana yacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu:


Ariko nk’uko Imana yabisezeranye, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, aho ubutungane buzatura.


None rero, Nyagasani ntatinze kurangiza isezerano rye, nk’uko bamwe biha kuvuga ko yatinze; mu by’ukuri ni mwebwe yihanganira, kuko adashaka ko hagira n’umwe worama, ahubwo ko bose bisubiraho, bakamugarukira.


Dore isezerano we ubwe yadusezeranyije: ni iryo kuzaduha ubugingo buhoraho.


Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari mu by’ukuri.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan