Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 1:21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 kuko nta buhanuzi nyakuri bwigeze buva ku bushake bwa muntu, ahubwo abavuze batyo ni abantu bayobowe na Roho Mutagatifu, batumwe n’Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

21 kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n'Umwuka Wera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Nta buhanuzi bwigeze kuvugwa ku bushake bw'umuntu habe na rimwe. Ahubwo abahanuzi bavugaga ibyo batumwe n'Imana bayobowe na Mwuka Muziranenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Nta buhanuzi bwigeze kuvugwa ku bushake bw'umuntu habe na rimwe. Ahubwo abahanuzi bavugaga ibyo batumwe n'Imana bayobowe na Mwuka Muziranenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 1:21
29 Iomraidhean Croise  

Umwuka w’Uhoraho wamvugiyemo, n’ijambo rye riri ku rurimi rwanjye.


Mu gihe Yerobowamu yatwikiraga ibitambo ku rutambiro, haza umuntu w’Imana avuye muri Yuda, aza i Beteli, azanywe n’ijambo ry’Uhoraho.


Umugore abwira Eliya, ati «Mpfa iki nawe, muntu w’Imana? Ese wazanywe iwanjye no kwibutsa Imana icyaha cyanjye, ngo wicishe umwana wanjye?»


Umugore abwira Eliya, ati «Yego, noneho ubu menye ko uri umuntu w’Imana, kandi ko ijambo ry’Uhoraho uvuga ari ukuri.»


Ahamagara umugabo we, aramubwira ati «Ndagusabye, nyoherereza umwe mu bagaragu n’imwe mu ndogobe, ndagira ngo nyarukire kwa wa muntu w’Imana ngaruke.»


Hanyuma uwo mugore asanga umuntu w’Imana kugira ngo amubwire ibyabaye, na we aramubwira ati «Genda ugurishe ayo mavuta, wishyure umwenda wawe, kandi amavuta azasigara azagutunga wowe n’abahungu bawe.»


Umugore abwira umugabo we, ati «Nzi ko uriya mugabo uhora aza iwacu ari umuntu w’Imana.


Umwami w’Abayisraheli yohereza abantu ha handi umuntu w’Imana yavuze. Elisha yaburiraga umwami kugira ngo yitegure, nuko abigira incuro nyinshi.


Umugaragu w’umuntu w’Imana azinduka kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo z’abasirikare, n’amafarasi, n’amagare bigose umugi. Abwira Elisha, ati «Shobuja, turabigenza dute?»


Musa yabaye umuntu w’Imana; abana be babariwe mu muryango wa Levi.


Akurikije icyemezo cya se Dawudi, ashyiraho imitwe y’abaherezabitambo mu mirimo yabo, ashyiraho abalevi kugira ngo bahimbaze Uhoraho, kandi batunganye buri munsi, imirimo yabo imbere y’abaherezabitambo; ashyira n’abarinzi b’inzugi kuri buri rugi uko imitwe yabo yari imeze, kuko iryo ryari itegeko rya Dawudi, umuntu w’Imana.


Ibyo bizagarukira he? Ubwo se abo bahanuzi bahanura ibinyoma bafite ubwenge buzima? Ibyo bahanura ni amahomvu bihimbiye!


ubwo ijambo ry’Uhoraho ringeraho, jyewe Ezekiyeli mwene Buzi, umuherezabitambo, mu gihugu cy’Abakalideya, ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Aho ni ho ububasha bw’Uhoraho bwansesekayeho.


Dore ijambo Uhoraho yabwiye Mika w’i Moresheti, mu gihe cya Yotamu, Akhazi na Hezekiya, abami ba Yuda. Dore ibyo yeretswe byerekeye Samariya na Yeruzalemu.


Ubwo abashishozi bazakorwa n’isoni, abapfumu bagwe mu kantu; bose bipfuke mu maso kuko Imana itabashubije.


Musa aravuga ati «Dore ikizabemeza ko Uhoraho ari we wanyohereje kurangiza bya bikorwa byose, nkaba nta cyo nkora ku bushake bwanjye.


Kandi Dawudi ubwe yaravuze ati ‘Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye ati ’Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe’.


nk’uko abahanuzi be batagatifu bari barabitumenyesheje kuva kera


«Bavandimwe, ibyo Roho Mutagatifu yavugishije Dawudi mu Byanditswe ku byerekeye Yuda wayoboye abafashe Yezu, byagombaga kubaho koko!


Bagera igihe bataha batarumvikana ubwabo, Pawulo ni ko kongeraho iri jambo ati «Mbega ngo riraba irinyakuri, rya jambo Roho Mutagatifu yabwiye abasekuruza banyu, arivugishije umuhanuzi Izayi ati


Nyamara Imana yujuje ityo ibyo yari yaravugishije Abahanuzi bose mbere y’uko biba, ko Kristu yagombaga kubabara.


Uyu ni wo mugisha Musa, umuntu w’Imana, yasabiye Abayisraheli, mbere y’uko apfa.


Ni na byo kandi Roho Mutagatifu ubwe atwemeza. Kuko amaze kuvuga ati


Ni nk’uko Roho Mutagatifu abihamya, ati «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye,


Roho Mutagatifu agaragaza atyo ko inzira y’ahatagatifu rwose itarugururwa mu gihe ingoro ya mbere ikiriho.


Bene Yuda baza kwa Yozuwe i Giligali, maze Kalebu mwene Yefune w’Umukenizi aramubwira ati «Uzi neza ibinyerekeyeho Uhoraho yabwiriye Musa, umuntu w’Imana, i Kadeshi‐Barineya.


Bashakashakaga uko batahura igihe n’uburyo ibyo bari bumvishijwe na Roho wa Kristu wari ubarimo bizabera, nk’ibyerekeye ububabare Kristu yagombaga kubabara, hamwe n’ikuzo rizabukurikira.


Nuko mpfukama imbere ye ngo musenge, ariko arambwira ati «Sigaho, ntubikore ! Ndi umugaragu kimwe nawe, kimwe kandi n’abavandimwe bawe, bakomeza ubuhamya bwa Yezu. Imana ni yo ugomba gupfukamira.» Koko rero ubuhamya bwa Yezu ni umwuka w’ubuhanuzi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan