Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 1:19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

19 Ikindi kandi kiruseho, twishingikirije ku ijambo rikomeye ry’abahanuzi; mukaba rero mukora neza iyo murirangamira, nk’itara rimurika ahantu h’umwijima, kugeza ubwo hatangira gucya, n’inyenyeri y’urukerera ikarasira mu mitima yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

19 Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk'itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Byongeye kandi turushaho kugirira icyizere ubutumwa bw'abahanuzi. Namwe muzaba mugize neza nimubwitaho, kuko ari nk'itara ryakira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro kugeza igihe inyenyeri yo mu rukerera imurikiye imitima yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Byongeye kandi turushaho kugirira icyizere ubutumwa bw'abahanuzi. Namwe muzaba mugize neza nimubwitaho, kuko ari nk'itara ryakira ahacuze umwijima, rigakesha ijoro kugeza igihe inyenyeri yo mu rukerera imurikiye imitima yanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 1:19
27 Iomraidhean Croise  

Ijambo ryawe rimurikira intambwe zanjye, rikaboneshereza inzira yanjye.


Koko rero, itegeko ni itara, naho inyigisho ikaba urumuri. Inama z’uburere bwiza ni inzira y’ubuzima,


Mbese waba waramanutse ute mu ijuru, Nyenyeri yakirana, Mwana w’umuseke weya ? Waba se warahanutse ute ukagwa ku isi, wowe wayogozaga amahanga, uvuga uti


Ni nde rero wabimenyekanyije kuva mu ntangiriro, kugira ngo tubimenye, cyangwa se akaba yarabivuze no mu bihe byahise, ngo tuvuge tuti «Ni byo koko»? Reka da! Nta n’umwe muri mwe wabishoboye! Oya rwose, nta wigeze abicisha mu ijwi, kandi nta n’uwigeze agira icyo abumvana!


Nibababaza batyo, muzabasubize muti «Amategeko n’amabwiriza y’Uhoraho, ni byo mugomba gukurikiza.» Baragowe abatazakurikiza iryo jambo, kuko batazongera kubona umuseke weya!


Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe, boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago,


Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho.»


Yohani yari itara ryaka kandi rimurika, maze muhimbazwa n’urumuri rwe mu gihe gito.


Mushakashakira mu Byanditswe, mwibwira ko ari ho musanga ubugingo bw’iteka, nyamara ni byo bihamya ibinyerekeyeho.


Nuko Yezu yongera kubabwira ati «Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo.»


mwirinde kurya inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’inyamaswa zanizwe, mwirinde n’ubukozi bw’ibibi. Nimureka gukora ibyo, muzaba mugenjeje neza. Nimugire amahoro!»


Abantu b’aho barushaga ubupfura ab’i Tesaloniki, bakirana umutima mwiza ijambo ry’Imana, buri munsi bagasesengura Ibyandi tswe, kugira ngo barebe niba ibyo Pawulo avuga ari ko biri.


Tuzirikane ukuntu ijambo ryavuzwe kera n’abamalayika ryabaye impamo, n’ukuntu abarirenzeho bakarisuzugura bikururiye igihano kibakwiye.


Icyakora, niba mukurikiza itegeko rihatse yose nk’uko byanditswe ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe», mukora neza.


Iby’uwo mukiro, abahanuzi bagerageje kubikurikirana no kubisobanuza, maze bahanura ibyerekeye ineza mwari mugiye kugirirwa n’Imana.


Uwemera Umwana w’Imana aba yakiriye muri we ubwo buhamya. Naho utemera Imana aba ayigize umubeshyi, kuko atemera bwa buhamya Imana yatanze ku Mwana wayo.


Abo ni bo babaye abahamya b’iby’urukundo rwawe mu maso ya Kiliziya. Uzaba ugize neza kandi, nubashakira ibyabafasha mu gukomeza ubutumwa bwabo ku buryo bunyura Imana.


mbese nk’uko nanjye ubwo bubasha nabuhawe na Data; kandi nzamuha n’inyenyeri yo mu rukerera.’


Jyewe Yezu, nohereje umumalayika wanjye kugira ngo ababwire ubu buhamya bugenewe za Kiliziya. Ndi inkomoko y’umuryango wa Dawudi; inyenyeri yakirana mu rukerera.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan