Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 1:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Bityo rero, mukazakiranwa urugwiro mu Ngoma ihoraho y’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n'Umukiza wacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Ahubwo bizabahesha kwakiranwa ubwuzu mu bwami buhoraho bwa Yezu Kristo, ari we Mwami n'Umukiza wacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Ahubwo bizabahesha kwakiranwa ubwuzu mu bwami buhoraho bwa Yezu Kristo, ari we Mwami n'Umukiza wacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 1:11
23 Iomraidhean Croise  

Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose, ubutegetsi bwawe buzaramba, uko ibisekuruza bigenda bisimburana. Uhoraho ni mutabeshya, akaba indahemuka mu byo akora byose.


Mana yanjye, mbega ineza yawe ngo iraba intagereranywa ! Bene muntu babona ubuhungiro mu gicucu cy’amababa yawe,


Ninjiye mu busitani bwanjye, uwanjye umbereye umugeni, nasoromye imibavu yanjye n’ububani bwanjye, nariye ikinyagu cyanjye n’ubuki bwanjye, nanyoye divayi yanjye n’amata yanjye. Incuti, nimurye, munywe musinde urukundo!


Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo. Uhoraho yayagabiye ubwiza bw’imisozi ya Libani, uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni, kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho, ububengerane bw’Imana yacu.


Uhoraho yabwiye ijambo Yakobo, maze Israheli irita mu gutwi.


Nuko rero Umwami azabwire abari iburyo bwe, ati ’Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa;


Umujura agenzwa no kwiba, no kwica, no kurimbura. Jye rero nazanywe no kugira ngo intama zigire ubugingo, kandi zibugire busagambye.


Cyangwa se waba usuzugura impuhwe zayo zitabarika, ubwihangane n’ubugwaneza bwayo, ukirengagiza ko ubuntu bwayo bukureshya ngo wicuze?


Nuko byose bizarangire, igihe azegurira Ubwami Imana se, amaze gusenyagura icyitwa ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha cyose.


Tuzi neza ko uyu mubiri utubereye nk’icumbi kuri iyi si. Umunsi ryasenyutse, tukazimukira mu ngoro ihoraho yo mu ijuru, itubatswe n’ukuboko k’umuntu, ahubwo yubatswe n’Imana.


Nyir’ububasha bwose, ugirira muri mwe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira,


Abakire bo kuri iyi si, ubasabe ukomeje kutirata no kutiringira ubukungu buyoyoka, ahubwo bizere Imana, yo itugabira byose uko dushaka ngo tubitunge.


Nyagasani azansimbukisha ikintu cyose kigamije kungirira nabi, maze ankize anjyana mu Ngoma ye y’ijuru. Naharirwe ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.


None dore ikamba rigenewe intungane rirantegereje, iryo Nyagasani umucamanza utabera azangororera kuri wa Munsi we, ariko atari jyewe jyenyine, ahubwo n’abandi bose bazaba barakunze Ukwigaragaza kwe.


Ni cyo cyatumye Imana ubwayo ikoresha indahiro ngo igaragarize abo yageneye isezerano ko umugambi wayo udakuka.


Jyewe Simoni Petero, umugaragu n’intumwa ya Yezu Kristu, ku bahawe ukwemera gukomeye nk’ukwacu, babikesheje ubuntu bw’Imana yacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu:


Kubera iyo mpamvu nyine, nimushyireho imbaraga zanyu zose kugira ngo ukwemera kwanyu mukongereho imigenzo myiza, imigenzo myiza muyongereho ubumenyi,


Abigobotoye ubwandure bw’isi babikesheje kumenya Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu, iyo bwongeye kubapfukirana no kubategeka, imibereho yabo ya nyuma irusha iya mbere kuba umwaku;


Ahubwo nimukomeze kujya mbere mu ngabire n’ubumenyi by’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nahabwe ikuzo ubu ngubu n’iteka ryose. Amen!


Uzatsinda, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, mbese nk’uko nanjye natsinze maze nkajya kwicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami.’


ukabagira ingoma n’abaherezagitambo b’Imana yacu, maze bakazima ingoma ku isi.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan