Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




2 Petero 1:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Jyewe Simoni Petero, umugaragu n’intumwa ya Yezu Kristu, ku bahawe ukwemera gukomeye nk’ukwacu, babikesheje ubuntu bw’Imana yacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n'intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw'igiciro cyinshi guhwanye n'ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n'Umukiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Jyewe Simoni Petero umugaragu wa Yezu Kristo n'Intumwa ye, ndabandikiye mwebwe mwahawe kumwizera gufite agaciro kamwe n'ukwacu, mubikesha ubutabera bw'Imana yacu na Yezu Kristo Umukiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Jyewe Simoni Petero umugaragu wa Yezu Kristo n'Intumwa ye, ndabandikiye mwebwe mwahawe kumwizera gufite agaciro kamwe n'ukwacu, mubikesha ubutabera bw'Imana yacu na Yezu Kristo Umukiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




2 Petero 1:1
40 Iomraidhean Croise  

Dore Imana, Umukiza wanjye, ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba, kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho, wambereye agakiza.»


Ubwo rero Yuda izarokorwa, Yeruzalemu iture mu mutekano. Dore izina bazita uwo mugi: Uhoraho ni we butabera bwacu.


Dore amazina y’izo ntumwa cumi n’ebyiri: uwa mbere ni Simoni witwa Petero, na Andereya murumuna we; Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we;


Nuko igihe yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.


«Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye.


Ni cyo cyateye Imana Nyir’ubuhanga bwose kuvuga ngo ’Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, bazica bamwe abandi babatoteze.’


Nuko amugeza kuri Yezu. Yezu aramwitegereza, aramubwira ati «Uri Simoni, mwene Yohani; none kuva ubu uzitwa Kefasi, ari byo kuvuga "Urutare".


Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari na ho umugaragu wanjye azaba. Byongeye, ungaragira, Data azamwubahiriza.


Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.»


Simewoni amaze kutwibutsa ukuntu kuva mu ntangiriro Imana yagendereye abanyamahanga, ikabatoranyamo umuryango uzubahiriza izina ryayo.


Jyewe Pawulo, umugaragu wa Yezu Kristu, ndabaramutsa. Koko natorewe kuba intumwa, nteganyirizwa kwamamaza Inkuru Nziza


bambe kugira ngo mumare igishyika mu kwemera duhuriyeho, mwebwe nanjye.


Koko kandi ni muri yo ubutungane bw’Imana buhishurirwa, bishingiye ku kwemera, bigakomeza ukwemera, nk’uko byanditswe ngo «Intungane izabeshwaho n’ukwemera.»


Ni yo mukesha kuba muri Kristu Yezu, we watubereye ku bw’Imana ubuhanga n’ubutungane, akaba ari we kandi udutagatifuza akanaturokora.


Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose; sinkwiriye no kwitwa intumwa, kuko natoteje Kiliziya y’Imana.


Mbese jye simfite ubwigenge? Mbese sindi intumwa? Mbese jye sinabonye Yezu Umwami wacu? Mbese si mwe musaruro wanjye muri Nyagasani?


Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’Ibyanditswe bivuga biti «Naremeye, bintera kwamamaza». natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza.


Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana.


kuko Uwahaye Petero kuba intumwa mu bagenywe, ni na We wampaye kuba intumwa mu banyamahanga.


Iryo banga, Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo, ku bwa Roho Mutagatifu.


Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha.


Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe;


Twebwe Pawulo na Timote, abagaragu ba Yezu Kristu, ku batagatifujwe bose muri Yezu Kristu bari i Filipi, hamwe n’abayobozi babo n’abadiyakoni babo:


Kuko mutahawe gusa kwemera Kristu, mwahawe no kubabara ari We mugirira,


maze nzamusange ntishingikirije ubutungane bwanjye bukomoka ku Mategeko, ahubwo mfite ubutungane bukomoka ku kwemera Kristu, buva ku Mana, bukaba bushingiye ku kwemera.


Niyibutsa kandi ukwemera kuri muri wowe ku buryo butihishira, kwa kundi kwabanje kuba muri nyogokuru wawe Loyida, no muri nyoko Ewunika, nkaba ntashidikanya ko kuri no muri wowe ubwawe.


Jyewe Pawulo, umugaragu w’Imana n’intumwa ya Yezu Kristu igenewe kugeza intore z’Imana ku kwemera no ku bumenyi bw’ukuri guhuje n’ubusabaniramana,


kuri Tito, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu byerekeye ukwemera duhuriyeho, nkwifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umukiza wacu.


mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu,


Jyewe Yakobo, umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu Kristu, ku batoranyijwe n’Imana bo mu miryango cumi n’ibiri, batuye mu mahanga, ndabaramutsa.


Jyewe Petero, intumwa ya Yezu Kristu, kuri mwebwe ntore z’Imana, mwatatanijwe nk’abagenzi n’abasuhuke mu ntara ya Ponti, mu Bugalati, muri Kapadosiya, muri Aziya no muri Bitiniya,


Uko zahabu bayiyungururisha umuriro, ni na ko bya bigeragezo bigenewe gusukura ukwemera kwanyu gutambukije kure agaciro iyo zahabu y’akanya gato, kugira ngo nikumara guhama, kuzabaheshe ibisingizo, ikuzo n’icyubahiro, igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje.


Mwebwe rero abemera, iryo kuzo ni iryanyu, naho ku batemera «ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryahindutse ibuye ry’insanganyarukuta,


Noneho rero, ndinginga abakuru b’ikoraniro bari muri mwe, nkabigira ari uko nanjye ndi umukuru kimwe na bo, n’umuhamya w’ububabare bwa Kristu, nkaba mfite n’uruhare ku ikuzo rigiye kugaragazwa.


Bityo duhabwa ibyiza by’igiciro gihanitse twasezeranyijwe, kugira ngo mwinjire muri kamere y’Imana, mumaze kwitandukanya n’ubwononekare bwazanywe mu nsi n’irari.


Jyewe Yuda, umugaragu wa Yezu Kristu n’umuvandimwe wa Yakobo, ku bahamagawe kandi bakunzwe n’Imana, bakarindwa na Yezu Kristu:


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan