Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 9:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 — Kera mu muco w’Abayisraheli, iyo umuntu yagiraga icyo ajya kubaza Imana, yaravugaga ati «Ngwino dusange umushishozi», kuko uwo ubu bita «umuhanuzi», icyo gihe yitwaga «umushishozi.» —

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 (Kera kose mu Bisirayeli, umuntu wese iyo yajyaga gusobanuza Imana yavugaga atya ati “Ngwino dusange bamenya”, kuko kuri ubu uwitwa umuhanuzi kera yitwaga bamenya.)

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9-11 Sawuli aramusubiza ati: “Ni byiza reka tujyeyo.” Nuko berekeza mu mujyi uwo muntu w'Imana yari atuyemo. Bakiri mu nzira bahura n'abakobwa bamanukaga bavuye mu mujyi bagiye kuvoma, barababaza bati: “Umuntu ubonekerwa ari ino?” Kera iyo Abisiraheli bajyaga kugisha inama Imana, baravugaga bati: “Reka dusange umuntu ubonekerwa.” Uwo twita umuhanuzi bo bamwitaga ubonekerwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9-11 Sawuli aramusubiza ati: “Ni byiza reka tujyeyo.” Nuko berekeza mu mujyi uwo muntu w'Imana yari atuyemo. Bakiri mu nzira bahura n'abakobwa bamanukaga bavuye mu mujyi bagiye kuvoma, barababaza bati: “Umuntu ubonekerwa ari ino?” Kera iyo Abisiraheli bajyaga kugisha inama Imana, baravugaga bati: “Reka dusange umuntu ubonekerwa.” Uwo twita umuhanuzi bo bamwitaga ubonekerwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 9:9
16 Iomraidhean Croise  

Abana bataravuka babyiganiraga mu nda ye; aravuga ati «Kuki ari jyewe ibi bibayeho?» Nuko ajya guhanuza Uhoraho.


Ngo bucye mu gitondo Dawudi abyutse, Ijambo ry’Uhoraho ryigaragariza umuhanuzi Gadi, umushishozi wa Dawudi, muri aya magambo:


Nyamara Uhoraho yari yarihanangirije Israheli na Yuda, abivugishije abahanuzi be bose n’abandi bashishozi, agira ati «Nimureke ingeso mbi zanyu, mwubahirize amategeko n’amabwiriza yanjye nahaye abasekuruza banyu, namwe nkayabagezaho mbivugishije abagaragu banjye b’abahanuzi.»


Uhoraho abwira Gadi, umushishozi wa Dawudi, ati


N’ibyo Samweli umushishozi, na Sawuli mwene Kishi, na Abuneri mwene Neri, na Yowabu mwene Seruya, bari bareguriye Uhoraho byose byari bishinzwe Shelomiti n’abavandimwe be.


Ibigwi by’umwami Dawudi, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe mu Mateka ya Samweli umushishozi, no mu Mateka y’umuhanuzi Natani, no mu ya Gadi umushishozi.


Abari baratorewe kuba abanyanzugi bari bageze kuri magana abiri, nk’uko bari barabaruriwe mu nsisiro zabo. Ni Dawudi na Samweli Umushishozi babashyize kuri uwo murimo, kuko bari bazwiho kuba inyangamugayo.


Asa arakarira umushishozi aramufunga, kuko yari ababajwe n’ayo magambo. Muri icyo gihe Asa arenganya abantu benshi muri rubanda.


Muri icyo gihe Hanani w’umushishozi asanga Asa umwami wa Yuda, aramubwira ati «Kubera ko wishingikirije umwami wa Aramu, ntube wishingikirije Uhoraho Imana yawe, ingabo z’umwami wa Aramu zizagucika.


kuko Uhoraho yabasutseho umwuka ubasinziriza, akabahuma amaso, mwe bahanuzi, agapfuka imitwe yanyu, mwe bashishozi.


Babwira abashishozi bati «Ntimushishoze», n’abahanuzi bati «Ntimuhanure ibiri ukuri, nimutubwire gusa ibidushimisha, muhanure ibitagira shinge.


Amasiya ni ko kubwira Amosi ati «Ngaho genda, wa mubonekerwa we; cika ujye mu gihugu cya Yuda; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura !


Niba umubiri wose ubaye ijisho, kumva byaherera he? Niba byose bibaye ugutwi, uguhumurirwa kwaherera he?


Yozuwe amaze gupfa, Abayisraheli babaza Uhoraho, bagira bati «Ni nde muri twe uzazamuka bwa mbere akajya gutera Abakanahani kugira ngo abarwanye?»


Baramubwira bati «Nuko rero, baza Imana kugira ngo tumenye niba uru rugendo rwacu ruzaba ruhire.»


Nuko Sawuli abwira umugaragu we, ati «Uvuze neza! Ngwino tujyeyo.» Baherako bajya mu mugi uwo muntu w’Imana atuyemo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan