Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 9:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 «Ejo kuri iyi saha, nzakoherereza umugabo wo mu gihugu cya Benyamini, uzamusige amavuta y’ubutore abe umutware w’umuryango wanjye Israheli, kandi azawukize ikiganza cy’Abafilisiti. Kuko namaze kwitegereza umuryango wanjye, kandi ugutakamba kwawo kukaba kwangezeho.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 “Ejo nka magingo aya nzakoherereza umugabo uturutse mu gihugu cya Benyamini, uzamwimikishe amavuta abe umwami w'ubwoko bwanjye Isirayeli. Ni we uzakiza ubwoko bwanjye amaboko y'Abafilisitiya, kuko maze kureba abantu banjye kandi gutaka kwabo kwangezeho.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 “Ejo iki gihe nzakoherereza umuntu w'Umubenyamini, uzamwimikishe amavuta abe umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Barantakambiye numva amaganya yabo, none uwo ni we uzabakiza Abafilisiti.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 “Ejo iki gihe nzakoherereza umuntu w'Umubenyamini, uzamwimikishe amavuta abe umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Barantakambiye numva amaganya yabo, none uwo ni we uzabakiza Abafilisiti.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 9:16
17 Iomraidhean Croise  

None igihe kirageze. Koko rero, dore ibyo Uhoraho yavuze kuri Dawudi: ’Ku bw’ikiganza cya Dawudi umugaragu wanjye, nzarokora umuryango wanjye Israheli ikiganza cy’Abafilisiti nyirokore n’ikiganza cy’abanzi bayo bose.’»


«Subirayo ubwire Hezekiya, umutware w’umuryango wanjye, uti ’Jyewe, Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi, numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza: ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho.


Isengesho ry’umunyabyago igihe adandabiranye, maze agatura Imana amaganya ye.


Nyamara Uhoraho yareba akaga barimo, akumva amaganya yabo;


Reba akaga n’imiruho mfite, maze unkize ibyaha byanjye byose!


Umutima w’umuntu uzirikana inzira anyuramo, ariko Uhoraho ni we uyimukomezamo.


Nk’uko Uhoraho yari yabivuze, Hanameli mwene data wacu yansanze mu gikari cy’inzu y’imbohe, arambwira ati «Ndakwinginze, ugure umurima wanjye uri i Anatoti, mu gihugu cya Benyamini; kandi kuko ari wowe ufite uburenganzira bwo kuwugura, uwigurire.» Ubwo nahise numva ko ari ijambo ry’Uhoraho.


Nuko Samweli afata urwabya rw’amavuta, ayasuka ku mutwe wa Sawuli, aramuhobera, maze aravuga ati «Mbese aho si Uhoraho wagusize, ngo ube umutware w’umuryango we?


Sawuli n’abantu bari kumwe na we barakorana, maze bajya ku rugamba. Bagezeyo, basanga Abafilisiti ubwabo bakuye inkota basubiranamo, biba urujijo rukabije.


Uwo munsi Uhoraho aha Israheli gutsinda, nuko intambara irakomeza isingira no hirya ya Betihoroni.


Samweli abwira Sawuli, ati «Ni jyewe Uhoraho yohereje kugusiga, ngo ube umwami wa Israheli, umuryango we. Tega amatwi rero ijwi ry’Uhoraho n’amagambo ye.


Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.»


Nujya gutura igitambo, uzahamagare Yese. Ni jyewe ubwanjye uzakwereka icyo ugomba gukora, uwo nzakwereka uzamunsigira amavuta.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan