Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 8:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Uhoraho abwira Samweli, ati «Tega amatwi abo bantu n’ibyo bakubwira byose. Si wowe banze, ahubwo ni jye. Ntibashaka ko mba umwami wabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Maze Uwiteka abwira Samweli ati “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Uhoraho aramusubiza ati: “Tega amatwi Abisiraheli, wumve ibyo bagusaba byose. Mu by'ukuri si wowe banze, ahubwo ni jyewe. Ntibashaka ko nkomeza kubabera umwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Uhoraho aramusubiza ati: “Tega amatwi Abisiraheli, wumve ibyo bagusaba byose. Mu by'ukuri si wowe banze, ahubwo ni jyewe. Ntibashaka ko nkomeza kubabera umwami.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 8:7
22 Iomraidhean Croise  

Musa arongera ati «Iki kigoroba Uhoraho araza kubaha inyama zo kurya, n’ejo mu gitondo azabahe imigati ibahagije; kuko Uhoraho yumvise umwijujuto wanyu mumwijujutira! Naho se twebwe turi iki? Si twebwe mwijujutira, ahubwo ni Uhoraho ubwe.»


Nanjye nzashimishwa n’ingaruka mbi z’ibikorwa byabo, nzabateze ibibatera ubwoba, kuko nahamagaye, ntihagire unyumva. Bakoreye ikibi mu maso yanjye, bahitamo ibitanshimisha.


’Nyuma y’imyaka irindwi, buri muntu muri mwe azarekura umuvandimwe we w’Umuhebureyi uzaba yarishyize mu maboko ye; azakubera umugaragu imyaka itandatu, hanyuma umurekure.’ Ariko abasokuruza banyu ntibabyumvise, nta bwo banteze amatwi.


Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisraheli, kuri ibyo birara byanyigometseho. Bo n’abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi.


nyamara umuryango wa Israheli uzanga kugutega amatwi, kuko nyine udashaka kunyumva. Koko rero, abo mu muryango wa Israheli ni abantu b’umutwe ukomeye n’umutima unangiye.


Nijoro, Imana isanga Balamu iramubwira iti «Niba bariya bantu baje kuguhuruza, haguruka mujyane. Ariko uzakora icyo nzakubwira cyonyine.»


Ubakiriye neza, ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.


Ubumva, ni jye aba yumva; ubahinyura, ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’Uwantumye.»


Ariko abaturage be baramwangaga, maze bamukurikiza intumwa zo kuvuga ngo ’Ntidushaka ko uriya atubera umwami!’


Naho abanzi banjye banze ko mbabera umwami, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.’»


Ndababwira ukuri koko: nta mugaragu usumba shebuja, kandi intumwa ntisumba uwayitumye.


Gideyoni arabasubiza, ati «Ari jye, ari n’umuhungu wanjye, nta we uzababera umutware. Uhoraho nababere umutware!»


Ariko none mwebwe mwaretse Imana yanyu, Yo ibakiza mu byago byanyu no mu mibabaro yanyu yose, maze muravuga muti ’Ahubwo twimikire umwami.’ None rero, nimwiyereke Uhoraho, mukurikije imiryango n’amazu mukomokamo.»


Samweli abwira Abayisraheli bose, ati «Dore numvise ibyo mwambwiye byose, maze mbimikira umwami ngo abategeke.


Ariko aho muboneye Nahashi, umwami w’Abahamoni abateye, murambwira muti ’Reka da! Nihabeho umwami, azatuyobore!’ Nyamara Uhoraho Imana yanyu, ni we mwami wanyu.


Nuko Uhoraho abwira Samweli, ati «Bemerere, ubimikire umwami.» Samweli ni ko kubwira Abayisraheli, ati «Nimugende, buri muntu asubire mu mugi we.»


Barakugenzereza nk’uko bangenjeje kuva umunsi mbakuye mu Misiri kugeza uyu munsi, ubwo banyimuraga bakayoboka izindi mana.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan