Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 8:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Baramubwira bati «Dore urashaje kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero utwimikire umwami, ajye atuyobora nko mu yandi mahanga yose.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk'izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk'ayandi mahanga yose.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 baramubwira bati: “Dore ugeze mu zabukuru kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero duhe umwami wo kudutegeka nk'uko bimeze mu yandi mahanga.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 baramubwira bati: “Dore ugeze mu zabukuru kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero duhe umwami wo kudutegeka nk'uko bimeze mu yandi mahanga.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 8:5
12 Iomraidhean Croise  

Iyo ndebeye hejuru y’urutare, ngatera ijisho ndi mu mpinga y’imisozi, nsanga ari umuryango udasa n’iyindi, ntashyira mu mubare w’amahanga yandi.


Ni bwo basabye umwami, Imana ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ku ngoma.


Abayisraheli babwira Gideyoni, bati «Utubere umutware wowe ubwawe, hanyuma umuhungu wawe, nyuma na we azazungurwe n’umuhungu we, kuko waturokoye ikiganza cya Madiyani.»


Ariko none mwebwe mwaretse Imana yanyu, Yo ibakiza mu byago byanyu no mu mibabaro yanyu yose, maze muravuga muti ’Ahubwo twimikire umwami.’ None rero, nimwiyereke Uhoraho, mukurikije imiryango n’amazu mukomokamo.»


None rero, nguyu umwami mwihitiyemo kandi mwisabiye; dore Uhoraho abahaye umwami!


Mbese ubu si igihe cy’isarura ry’ingano? Ngiye gusaba Uhoraho ahindishe inkuba, agushe imvura, maze mumenyereho ko ububi bwanyu bwabaye bwinshi imbere y’Uhoraho, ubwo mwasabaga umwami.»


None rero, nguyu umwami uzabajya imbere. Jye dore ndashaje, maze kumera imvi, n’abahungu banjye muri kumwe. Muzi ko nabagendaga imbere, guhera mu buto bwanjye kugera uyu munsi.


Naho iby’indogobe zawe zimaze iminsi itatu zizimiye, ntibiguhagarike umutima; zarabonetse. Ubundi se ibyiza byose byo muri Israheli bizigamiwe nde? Si wowe n’inzu ya so?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan