Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 7:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Nuko Samweli afata umwana w’intama utaracuka, awutura Uhoraho ho igitambo gitwikwa. Ubwo Samweli atakambira Abayisraheli, maze Uhoraho aramwumva.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Nuko Samweli yenda umwana w'intama ucyonka, awutambirira Uwiteka ho igitambo cyoswa kitagabanije, maze Samweli atakambirira Abisirayeli ku Uwiteka, Uwiteka aramwumvira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Nuko Samweli afata umwana w'intama utaracuka, awutambira Uhoraho ho gitambo gikongorwa n'umuriro, kandi yingingira Abisiraheli, Uhoraho na we yita kuri iryo sengesho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Nuko Samweli afata umwana w'intama utaracuka, awutambira Uhoraho ho gitambo gikongorwa n'umuriro, kandi yingingira Abisiraheli, Uhoraho na we yita kuri iryo sengesho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 7:9
16 Iomraidhean Croise  

hanyuma uzabone ubunyiyambaza igihe cy’amagorwa, ubwo rero nzagutabara, maze nawe unsingize.» (guceceka akanya gato)


Musa na Aroni bari mu baherezabitambo be, Samweli akaba mu biyambaza izina rye; biyambazaga izina ry’Uhoraho, maze na we akabumva.


Uhoraho arambwira ati «Kabone n’aho Musa na Samweli baba bampagaze imbere, nta bwo nagirira impuhwe bariya bantu. Bankure imbere bamvire aha!


«Inyana, umwana w’intama cyangwa uw’ihene, nibimara kuvuka bizajya bimara iminsi irindwi iruhande rwa nyina. Guhera ku munsi wa munani, ni ho bizaba bishobora guturwa Uhoraho ho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu, maze bikemerwa.


Ngatakambira Uhoraho ngira nti «Uhoraho Mana, wirimbura imbaga yawe, ubukonde bwawe, wabohoje ubuhangange bwawe, ukayikuza mu Misiri imbaraga z’ukuboko kwawe.


Nimwirege ibyaha byanyu bamwe ku bandi, kandi musabirane kugira ngo mukizwe. Isengesho ry’intungane rigira ubushobozi bwinshi.


Hanyuma wubakire Uhoraho, Imana yawe, urutambiro rutunganye ku kanunga k’uriya musozi; ufate cya kimasa ugitureho igitambo gitwikwa hejuru y’inkwi za cya giti cyeguriwe ibigirwamana uri bube watemye.»


Mu gitondo, abantu bo mu mugi babona urutambiro rwa Behali rwarimbutse, ndetse n’igiti cyeguriwe ibigirwamana cyari iruhande rwarwo, basanga cyatemwe, bagitwikishije ikimasa ho igitambo ku rutambiro rwari rumaze kubakwa.


Nyuma y’ibyo, uzantanga i Giligali, naho jye nzamanuka ngusangayo, kugira ngo duture Imana ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Uzantegereza iminsi irindwi kugeza ko ngusangayo, nkazakumenysha icyo ugomba gukora.»


Mbese ubu si igihe cy’isarura ry’ingano? Ngiye gusaba Uhoraho ahindishe inkuba, agushe imvura, maze mumenyereho ko ububi bwanyu bwabaye bwinshi imbere y’Uhoraho, ubwo mwasabaga umwami.»


Samweli aravuga ati «Nzajyayo nte? Sawuli nabyumva azanyica.» Uhoraho aramubwira ati «Ujyane inyana, maze uzavuge uti ’Nzanywe no gutura Uhoraho igitambo.’


Nuko nitorere umuherezabitambo nyawe, uzakurikiza uko umutima wanjye ushaka n’icyo nifuza. Nzamwubakira inzu ihamye, kandi ahore anogeye uwo nzaba narasize amavuta.


Hanyuma akajya asubira iwe i Rama, kuko ari ho yari atuye; akomeza gucira Abayisraheli imanza kandi ahubaka urutambiro rw’Uhoraho.


Abo bakobwa barabasubiza bati «Arahari, ndetse ari aho imbere yanyu. Nimwihute kuko uyu munsi ari bwo akigera mu mugi, none abantu bakaba bagiye kujyana na we mu isengero ry’ahirengeye gutura ibitambo ku mugaragaro.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan