Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 7:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Samweli arababwira ati «Mukoranyirize Abayisraheli bose i Misipa: nanjye uwo munsi nzabatakambira kuri Uhoraho.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Bukeye Samweli aravuga ati “Nimuteranye Abisirayeli baze i Misipa, nanjye nzabasabira ku Uwiteka.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Samweli ategeka Abisiraheli bose gukoranira i Misipa, kugira ngo abasabire ku Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Samweli ategeka Abisiraheli bose gukoranira i Misipa, kugira ngo abasabire ku Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 7:5
18 Iomraidhean Croise  

Noneho subiza uriya muntu umugore we, kuko uriya ari umuhanuzi; azagusabira, ubeho. Niba utamumushubije, umenye ko uzapfa nta kabuza wowe n’abawe bose.»


Kandi cyitwa na Misipa (bisobanura ngo ’Aho bagenzura’), kuko Labani yavuze ati «Uhoraho azatugenzure, igihe tuzaba tutakibonana.


Abagaba bose n’ingabo zose, bamaze kumva ko umwami wa Babiloni yahaye ubutware uwitwa Gedaliyahu, barikora basanga Gedaliyahu i Misipa; abo bagaba b’ingabo ni: Ismaheli mwene Netaniya, na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumeti w’i Netofa, na Yazaniyahu w’i Maka.


Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’uko kwezi, Abayisraheli barongera bakoranira hamwe kugira ngo basibe; bose baza bambaye ibigunira kandi binyanyagijeho umukungugu.


Nuko Yeremiya ajya i Misipa kwa Gedaliyahu mwene Ahikamu, acumbika iwe, mu baturage rwagati bari basigaye mu gihugu.


Baherezabitambo, nimwumve ibi ngibi, nimubitege amatwi namwe, ab’inzu ya Israheli, namwe abo ku rurembo rw’ibwami, mubyumve! Ni mwebwe mwashinzwe guca imanza, nyamara i Misipa mwabereye inkomyi umuryango wanjye, munawubere umutego ku musozi wa Taboru.


Nimukoranye rubanda, muhamagaze ikoraniro ryose. Nimukoranye abasaza, n’abato, ndetse n’abakiri ku ibere. Umukwe nasohoke mu nzu ye, umugeni na we ave mu cyumba cye.


Dileyani, Misipe, Yokiteli,


Bukeye, Abahamoni barakorana baca ingando i Gilihadi. Abayisraheli na bo barakorana, maze baca ingando i Misipa.


Abayisraheli basohokera icyarimwe, bakoranira imbere y’Uhoraho i Misipa. Bari baturutse imihanda yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, no kuva mu gihugu cya Gilihadi.


Samweli akoranyiriza rubanda rwose imbere y’Uhoraho i Misipa.


Mbese ubu si igihe cy’isarura ry’ingano? Ngiye gusaba Uhoraho ahindishe inkuba, agushe imvura, maze mumenyereho ko ububi bwanyu bwabaye bwinshi imbere y’Uhoraho, ubwo mwasabaga umwami.»


Naho ku binyerekeyeko, nti bikabeho ko ncumura kuri Uhoraho, nkarorera kubasabira. Nzabayobora inzira nziza kandi itunganye.


Maze Samweli afata ibuye, arishinga bukingi hagati ya Misipa na Yeshana; aryita Ebenezeri, ari byo bisobanura ngo ’Ibuye ry’Ubuvunyi’. Ati «Uhoraho yatuvunnye kugeza aha ngaha.»


Uko umwaka utashye yajyaga i Beteli, i Giligali n’i Misipa, aho hose ari ko acira Abayisraheli imanza.


Nuko Abayisraheli bigizayo za Behali na za Ashitaroti, bakorera Uhoraho wenyine.


Ibyo bibabaza cyane Samweli, ubwo bavugaga bati «Twimikire umwami ajye atuyobora.» Nuko Samweli atakambira Uhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan