Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 7:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ni bwo Samweli abwiye umuryango wose wa Israheli, ati «Niba mugarukiye Uhoraho n’umutima wanyu wose, nimujugunye kure ibigirwamana by’abanyamahanga na za Ashitaroti; mwerekeze umutima wanyu kuri Uhoraho, abe ari we mukorera wenyine, azabarokora ikiganza cy’Abafilisiti.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Maze Samweli abwira inzu ya Isirayeli yose ati “Niba mugarukira Uwiteka n'imitima yanyu yose, nimwikuremo imana z'abanyamahanga na Ashitaroti, mutunganirize Uwiteka imitima yanyu abe ari we mukorera musa, na we azabakiza amaboko y'Abafilisitiya.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nuko Samweli arababwira ati: “Niba mushaka kugarukira Uhoraho mubikuye ku mutima, nimureke gusenga za Ashitaroti n'izindi mana z'abanyamahanga, nimukomere ku Uhoraho wenyine, ni bwo azabakiza Abafilisiti.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nuko Samweli arababwira ati: “Niba mushaka kugarukira Uhoraho mubikuye ku mutima, nimureke gusenga za Ashitaroti n'izindi mana z'abanyamahanga, nimukomere ku Uhoraho wenyine, ni bwo azabakiza Abafilisiti.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 7:3
40 Iomraidhean Croise  

Nuko Yakobo abwira urugo rwe n’abo babanaga bose ati «Muvaneho ibigirwamana by’ibinyamahanga mufite, mwisukureihe wahungaga mukuru wawe, muhindure imyambaro.


Kuko bantaye bakajya kuramya Ashitoreti, ikigirwamanakazi cy’Abasidoni, na Kemoshi, ikigirwamana cya Mowabu, na Milikomu, ikigirwamana cya bene Hamoni, kandi bakaba bataragendeye mu nzira zanjye, ngo bakore ibitunganiye amaso yanjye, bitondere amategeko n’imico yanjye nk’uko se Dawudi yabigenzaga.


bakakugarukira n’umutima wabo wose, n’amagara yabo yose, aho bari muri icyo gihugu bazaba bajyanywemo bunyago, bakagusenga bareba aho igihugu cyabo giherereye, ari cyo gihugu wahaye abasokuruza babo, berekeje kandi umurwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe,


Muzatinye Uhoraho, Imana yanyu, we uzabagobotora mu maboko y’abanzi banyu bose.»


Yoziya asenya n’urusengero rw’ahirengeye rw’i Beteli Yerobowamu mwene Nebati yari yarubakiye gucumuza Israheli; asenya urutambiro rwaho, urwo rusengero ararutwika aruhindura ivu, atwika n’igiti cyeguriwe ibigirwamana byaho.


Ubu ngubu nimushakashake Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose! Nimuhaguruke! Mwubake Ingoro y’Uhoraho Imana yanyu! Muzayinjizemo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho hamwe n’ibikoresho byose byeguriwe izina ry’Uhoraho.»


Nawe, mwana wanjye Salomoni, menya Imana ya so, uyikorere n’umutima utaryarya kandi utunganye kuko Uhoraho agenzura imitima yose, akamenya ibitekerezo biyirimo. Numushakashaka azakwiyereka, ariko numwirengagizaazakujugunya bidasubirwaho.


Nyamara ariko mu byo wakoze harimo bimwe byiza, kuko watwitse inkingi za Ashera zikava mu gihugu kandi ukihatira cyane gushakashaka Uhoraho.»


Nyamara amasengero y’ahirengeye ntiyavanwaho, kandi umutima wa rubanda wari utarimenyereza gushakashaka Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo.


«Uhoraho Mana y’abasekuruza bacu, mu bugwaneza bwawe babarira abagushakashaka n’umutima wabo bose, n’ubwo baba batitagatifuje nk’uko bitegetswe!»


Umuntu yigira imigambi ku mutima, ariko igisubizo gitangwa n’Uhoraho.


Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze, ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi.


Nzabaha umutima wo kumenya, jyewe Uhoraho: bazambera umuryango, nanjye mbabere Imana, kandi bazangarukira babikuye ku mutima.


Ahari abo mu muryango wa Yuda, nibumva ibibi byose niyemeje kubagirira, bizabatera kugaruka, buri muntu areke imyifatire ye mibi; bityo nzashobore kubababarira ubugome bwabo n’ibyaha byabo.»


Israheli, nuramuka ushatse kugaruka, ni jyewe ugomba gusanga. Nuvana ibigirwamana byawe mu maso yanjye, ntuzongera kubungera ukundi.


Kubera iyo mpamvu, ubwire umuryango wa Israheli, uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Nimungarukire, nimuhinduke muzinukwe ibigirwamana byanyu, mwirengagize ayo mahano yose.


Nimuzibukire ibyaha byose mwakoze, maze mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya. Ni ko se, muryango wa Israheli, ni iki rwose cyatuma mugomba gupfa?


Samariya igomba guhanwa kuko yigometse ku Mana yayo. Bazarimburwa n’inkota, abana babo b’ibitambambuga bazicwe, abagore babo batwite babakuremo inda.


’Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa, naho imitima yabo indi kure.


Yezu aramusubiza ati «Igirayo, Sekibi, kuko handitswe ngo ’Uzaramye Nyagasani, Imana yawe, abe ari We uzakorera wenyine.’»


Nta wushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe, asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu.


Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Uzaramya Nyagasani Imana yawe, abe ari we uzasenga wenyine.’»


Imana ni Roho, bityo abasenga bajye bayisenga by’ukuri, bayobowe na Roho.»


Uzatinye Uhoraho Imana yawe kandi umukorere, abe ari we wihambiraho, izina rye abe ari ryo urahira.


ntuzumve amagambo y’uwo muhanuzi cyangwa ngo witabire inzozi z’uwo mubonekerwa; kuko ubwo ari Uhoraho Imana yanyu uzaba ubagerageza, kugira ngo arebe niba koko muri abantu bakunda Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose, n’amagara yanyu yose.


Ubwo rero uzashakashakire iyo ngiyo Uhoraho Imana yawe; uzamubona kandi numushakashakisha umutima wawe wose, n’amagara yawe yose.


Uzatinye Uhoraho Imana yawe, abe ari we uyoboka, izina rye abe ari ryo urahira.


Icya kabiri cy’intara ya Gilihadi, hamwe na Ashitaroti na Ediroti, imigi y’igihugu cy’umwami Ogi muri Bashani, byahawe icya kabiri cya bene Makiri, umuhungu wa Manase, bakurikije amazu yabo.


Ubu rero, nimutinye kandi mukorere Uhoraho mu butabera n’ubudahemuka. Nimwigizeyo ibigirwamana ba so bayobotse hakurya y’Uruzi no mu Misiri, maze mukorere Uhoraho.


Yozuwe arakomeza ati «Noneho rero, nimwigizeyo ibigirwamana by’amahanga biri muri mwe, maze mwerekeze umutima wanyu kuri Uhoraho, Imana yanyu.»


Baherako bitandukanya n’imana z’abanyamahanga, maze bayoboka Uhoraho utakwihanganira amakuba ya Israheli.


Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho. Bayoboka za Behali na za Ashitaroti, bayoboka n’imana z’Abaramu, iz’i Sidoni, iz’i Mowabu, iz’Abahamoni n’iz’ Abafilisiti. Birengagiza Uhoraho, ntibongera kumuyoboka ukundi.


Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho, maze bayoboka za Behali.


Bitandukanyije n’Uhoraho, bayoboka Behali na za Ashitaroti.


Intwaro za Sawuli bazishyira mu rusengero rw’ikigirwamana cyabo Ashitaroti, naho umurambo we bawumanika ku nkike y’umugi w’i Betishani.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan