Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 7:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Uko umwaka utashye yajyaga i Beteli, i Giligali n’i Misipa, aho hose ari ko acira Abayisraheli imanza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Kandi uko umwaka utashye yajyaga acuragana i Beteli n'i Gilugali n'i Misipa, acira Abisirayeli imanza muri iyo myanya yose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 buri mwaka yakoraga urugendo akanyura i Beteli n'i Gilugali n'i Misipa, agiye gukemura imanza z'Abisiraheli muri iyo mijyi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 buri mwaka yakoraga urugendo akanyura i Beteli n'i Gilugali n'i Misipa, agiye gukemura imanza z'Abisiraheli muri iyo mijyi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 7:16
15 Iomraidhean Croise  

Aho hantu ahita Beteli (ari byo kuvuga ’Inzu y’Imana’), ariko mbere uwo mugi witwaga Luzi.


Yakobo agera i Luzi ho mu gihugu cya Kanahani, ari yo Beteli; ahagerana n’abantu bose bari kumwe.


Turagushimira, Mana, turagushimira, turiyambaza izina ryawe, tukamamaza ibyiza byawe.


Baherezabitambo, nimwumve ibi ngibi, nimubitege amatwi namwe, ab’inzu ya Israheli, namwe abo ku rurembo rw’ibwami, mubyumve! Ni mwebwe mwashinzwe guca imanza, nyamara i Misipa mwabereye inkomyi umuryango wanjye, munawubere umutego ku musozi wa Taboru.


ariko ntimunshakashakire i Beteli, ntimwinjire i Giligali, ntimuce i Berisheba, kuko Giligali yose izatwarwa ho umunyago, Beteli igahinduka inzu y’impfabusa.


Abayisraheli baca ingando i Giligali, maze ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi, nimugoroba, bahimbaza Pasika mu kibaya cya Yeriko.


Nuko Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uyu munsi nabakijije ikimwaro mwavanye mu Misiri.» Aho hantu bahise Giligali kugeza na n’ubu.


Yari afite abahungu mirongo itatu bagendaga ku ndogobe, kandi bari bafite imigi mirongo itatu mu gihugu cya Gilihadi, na n’ubu iracyitwa ingando za Yayiri.


Yari afite abahungu mirongo ine n’abakobwa mirongo itatu, bagenderaga ku ndogobe mirongo irindwi. Yabaye umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka umunani.


Mwebwe abicaye ku ndogobe z’imyeru, mwe abicaye ku mikeka, namwe abari ku rugendo, nimuririmbe!


Samweli akoranyiriza rubanda rwose imbere y’Uhoraho i Misipa.


Samweli abwira rubanda, ati «Nimuze tujye i Giligali, maze tuvugurure ubwami.»


Samweli arababwira ati «Mukoranyirize Abayisraheli bose i Misipa: nanjye uwo munsi nzabatakambira kuri Uhoraho.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan