Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 7:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Uko Samweli yaturaga igitambo, Abafilisiti begeraga Abayisraheli kugira ngo babarwanye. Uwo munsi ariko, Uhoraho akangaranya bikomeye Abafilisiti, arabatatanya maze Abayisraheli barabatsinda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Samweli agitamba igitambo cyoswa, Abafilisitiya bigira hafi kurwanya Abisirayeli. Uwo munsi Uwiteka ahindira ku Bafilisitiya guhinda gukomeye arabatatanya, banesherezwa imbere y'Abisirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Koko rero, igihe Samweli yatambaga icyo igitambo, Abafilisiti basatira Abisiraheli ngo babarwanye. Ariko Uhoraho ahindisha cyane inkuba, aca igikuba mu ngabo z'Abafilisiti, Abisiraheli bazikubita incuro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Koko rero, igihe Samweli yatambaga icyo igitambo, Abafilisiti basatira Abisiraheli ngo babarwanye. Ariko Uhoraho ahindisha cyane inkuba, aca igikuba mu ngabo z'Abafilisiti, Abisiraheli bazikubita incuro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 7:10
21 Iomraidhean Croise  

arasa imyambi ye, ikwira hose, arekura imirabyo, maze isakara hose.


Ijwi ry’Uhoraho rihindiye hejuru y’amazi, Imana Nyir’ikuzo ihindishije inkuba, Uhoraho ahindiye hejuru y’amazi magari.


Ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubukaka, ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubuhangare.


maze atsemba abanzi abaturutse inyuma, abakoza isoni ibi bidasubirwaho.


Abanzi nibahagurukira kugutera, Uhoraho azatuma batsindirwa imbere yawe; bazaza inzira imwe baguteye, baguhunge baciye inzira ndwi zinyuranye.


Uhoraho abaca intege imbere ya Israheli, maze banesherezwa bikomeye i Gibewoni; abakurikirana ahamanuka hagana i Betihoroni, maze arabarwanya kugeza i Azeki n’i Makeda.


Nuko Uhoraho atatanyiriza Sisera, n’amagare ye, n’ingabo ze imbere ya Baraki. Sisera ava ku igare rye, ahunga agenza ibirenge.


Hejuru mu kirere, inyenyeri na zo zitabira intambara, ku bw’ingendo yazo zirwanya Sisera.


Bihitiragamo izindi mana; mu migi itanu nta wari kuhabona ingabo n’imwe, habe n’icumu na rimwe mu Bayisrahel ibihumbi mirongo ine.


Mbese ubu si igihe cy’isarura ry’ingano? Ngiye gusaba Uhoraho ahindishe inkuba, agushe imvura, maze mumenyereho ko ububi bwanyu bwabaye bwinshi imbere y’Uhoraho, ubwo mwasabaga umwami.»


Maze mu ngando, mu misozi yose no mu bantu bose igikuba kiracika, abazamu n’ingabo zose bakuka umutima, isi ihinda umushyitsi, ari Imana ibakangaranyije.


Uhoraho, abanzi be bazarimburwa, aho ari mu ijuru azabahindishaho inkuba. Uhoraho azacira isi yose urubanza, azahe ububasha umwami yiyimikiye, kandi akuze uwo yisigiye amavuta y’ubutore.»


Abayisraheli baherako bava i Misipa, bakurikira Abafilisiti babica inzira yose, kugera bugufi y’i Betikari.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan