Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 6:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Nuko muzitegereze: nibuzamuka bwerekeje i Betishemeshi, bugana mu gihugu cye, tuzamenyeraho ko ari Uhoraho ubwe waduteye icyago kingana gitya. Nibitaba bityo, tuzamenyeraho ko atari ikiganza cye cyaduteye, ahubwo ko ari impanuka yatugwiririye.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Nuko murebe aho iri bunyure, nisubiza mu rugabano rwayo ikajya i Betishemeshi, tuzamenya ko ari Imana yaduteje iki cyago kingana gitya. Ariko nibitaba bityo, tuzamenya ko atari ukuboko kwayo kwatwishe nabi, tumenye ko ari ibyago byatugwiririye gusa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Muzitegereze, nirifata icyerekezo cyo mu gihugu cy'Abisiraheli ahagana i Betishemeshi, muzamenya ko ari Uhoraho waduteje ibi byorezo. Niriterekeza iyo nzira, tuzamenya ko atari Uhoraho wabiduteje, ahubwo ari ibyizanye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Muzitegereze, nirifata icyerekezo cyo mu gihugu cy'Abisiraheli ahagana i Betishemeshi, muzamenya ko ari Uhoraho waduteje ibi byorezo. Niriterekeza iyo nzira, tuzamenya ko atari Uhoraho wabiduteje, ahubwo ari ibyizanye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 6:9
13 Iomraidhean Croise  

Nuko uwo musore aramusubiza ati «Nari ndi ku musozi wa Gilibowa, nuko mbona Sawuli yishingikirije icumu rye, kandi amagare y’intambara n’abanyamafarasi bamusatiriye impande zose.


mwene Dekeri, wari ushinzwe akarere ka Makasi, Shahalivimu, Betishemeshi na Eloni na Betihanani;


Yowasi, umwami wa Israheli, arazamuka, arwanira na Amasiya, umwami wa Yuda, i Betishemeshi yo muri Yuda.


Nuko abapfumu babwira Farawo, bati «Biriya byo, bikozwe n’Imana!» Nyamara umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.


Ikindi nasanze ku isi ni uko abavuduka mu kwiruka atari bo batsinda, kandi ab’intwari si bo batsinda ku rugamba. Umugati ntuhabwa abanyabuhanga, ubukire ntibusanga abanyabwenge, cyangwa ngo abaminuje mu bumenyi abe ari bo batoneshwa; kuko bose bahura n’ibizazane.


Wabanguye ukuboko kwawe, Uhoraho, ntibakubona, nyamara bazabona ishyaka urwanirira umuryango wawe, bakorwe n’isoni, kandi batwikwe n’umuriro wagenewe abanzi bawe.


Ihembe se ryo, ryavugira mu mugi, abantu ntibaryamire amajanja? Hari ubwo se ibyago byatera mu mugi, atari Uhoraho ubiteye?


Umuherezabitambo aza kumanuka muri iyo nzira, aramubona arihitira.


Kuva Bahala, urubibi rwerekeraga mu burengerazuba rugana ku musozi wa Seyiri, rugaca mu ibanga ry’umusozi w’Amashyamba mu majyaruguru — uwo musozi ni Kasaloni —, rukamanuka i Betishemeshi maze rukanyura i Timuna.


Hayini n’imirima rusange yayo, Yuta n’imirima rusange yayo, Betishemeshi n’imirima rusange yayo: yose hamwe ni imigi cyenda yafashwe ku munani w’iyo miryango yombi.


Nuko babigenza batyo: bafata inka ebyiri zonsa, bazihambiraho igare kandi basubiza inyana zazo mu kiraro.


Nuko izo nka ziboneza inzira yose igana i Betishemeshi, zigenda zabira nta gukebuka iburyo cyangwa ibumoso. Abatware b’Abafilisiti barazishorera kugera ku rugabano rwa Betishemeshi.


Barabasubiza bati «Niba musubijeyo Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli; ntimubwohereze bwonyine, ahubwo mugerekeho n’amaturo y’impongano. Muzaboneraho kurokoka kandi munamenye impamvu ikiganza cy’Imana gikomeza kubamerera nabi.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan