Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 6:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Baravuga bati «Ni mpongano ki tugomba kuyitura?» Barabasubiza bati «Muture ibibyimba bitanu bishushanyije muri zahabu n’imbeba eshanu zikozwe muri zahabu, mukurikije uko umubare w’abatware b’Abafilisiti ungana, kuko ari icyago musangiye mwese n’abatware banyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Barababaza bati “Mbese twamutura turo ki ry'impongano?” Barabasubiza bati “Muture ibibyimba byacuzwe mu izahabu bitanu, n'imbeba zacuzwe mu izahabu eshanu nk'uko umubare w'abatware b'Abafilisitiya ungana, kuko mwebwe mwese n'abatware banyu mwasangiye icyo cyago.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Abafilisiti barabaza bati: “Ariko se ni ayahe maturo tugomba kuyitura” Abatambyi n'abapfumu barabasubiza bati: “Kubera ko icyorezo cyabateye mwebwe n'abategetsi banyu ari kimwe, muyiture ibibyimba bitanu bicuzwe mu izahabu, n'imbeba eshanu na zo zicuzwe mu izahabu mukurikije umubare w'abategetsi banyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Abafilisiti barabaza bati: “Ariko se ni ayahe maturo tugomba kuyitura” Abatambyi n'abapfumu barabasubiza bati: “Kubera ko icyorezo cyabateye mwebwe n'abategetsi banyu ari kimwe, muyiture ibibyimba bitanu bicuzwe mu izahabu, n'imbeba eshanu na zo zicuzwe mu izahabu mukurikije umubare w'abategetsi banyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 6:4
10 Iomraidhean Croise  

Abayisraheli bari bagenjeje uko Musa yari yababwiye: bari batiye Abanyamisiri ibintu bya feza, ibintu bya zahabu, n’imyambaro,


kuva kuri Shihori ahateganye na Misiri kugeza mu karere ka Ekironi, mu majyaruguru, twakwita ah’Abakanahani. Abami batanu b’Abafilisiti ni aba: uw’i Gaza, uw’i Ashidodi, uw’i Ashikeloni, uw’i Gati n’uw’i Ekironi. (Kandi haracyari n’Abahawi batuye mu majyepfo.)


Nuko umwuka w’Uhoraho winjira muri Samusoni, aramanuka ajya i Ashikeloni yica abantu mirongo itatu mu baturage b’aho, abacuza imyambaro maze ayiha abari basobanuye cya gisakuzo. Uko yakarakaye yisubirira kwa se.


muri ayo mahanga harimo abatware batanu b’Abafilisiti, Abakanahani bose, Abasidoni n’Abahivi bari batuye mu misozi ya Libani, uhereye ku musozi wa Behali‐Herimoni ukageza i Hamati.


Abatari bapfuye bafashwe n’ibibyimba, maze umuborogo w’abatuye umugi urazamuka ugera mu ijuru.


Nuko ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi Abashidodi, maze arabarimbura. Ateza ibibyimba Ashidodi n’abantu bayo bose.


Bamaze kubwimurirayo, ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi uwo mugi; bashya ubwoba cyane. Uhoraho ahana bikomeye abantu bose b’uwo mugi abato n’abakuru; ateza imibiri yabo ibibyimba.


Muzakore rero ibishushanyo by’ibibyimba byanyu, n’iby’imbeba zayogoje igihugu cyanyu, kandi mukuze Imana ya Israheli. Bishobotse, yazunamura ikiganza cyayo kuri mwe, ku mana zanyu no ku gihugu cyanyu.


Muzafate kandi Ubushyinguro bw’Uhoraho mubushyire kuri iryo gare, naho bya bintu bya zahabu mwoherejeho amaturo y’impongano, mubishyire mu gasanduku mugatereke iruhande rw’Ubushyinguro bw’Uhoraho, maze mubureke bugende.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan