Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 6:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Barabasubiza bati «Niba musubijeyo Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli; ntimubwohereze bwonyine, ahubwo mugerekeho n’amaturo y’impongano. Muzaboneraho kurokoka kandi munamenye impamvu ikiganza cy’Imana gikomeza kubamerera nabi.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Barabasubiza bati “Nimwohereze isanduku y'Imana ya Isirayeli ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyisubizanyeyo n'amaturo y'impongano mubone gukira, kandi muzamenye icyatumye ukuboko k'Uwiteka kutaretse kubagwa nabi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Barabasubiza bati: “Nimusubizayo Isanduku y'Imana y'Abisiraheli, muramenye ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyoherezanye n'amaturo yo kwiyunga n'Imana yabo. Bityo muzakira ibibyimba, mumenyereho ko iyo Mana ari yo yari yabibasiye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Barabasubiza bati: “Nimusubizayo Isanduku y'Imana y'Abisiraheli, muramenye ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyoherezanye n'amaturo yo kwiyunga n'Imana yabo. Bityo muzakira ibibyimba, mumenyereho ko iyo Mana ari yo yari yabibasiye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 6:3
15 Iomraidhean Croise  

Nzabwira Nyir’ububasha nti ’Wincira urubanza, ahubwo mbwira icyaha unshinja.


Mbere na mbere, uzubahirize iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Mu minsi irindwi uzarye imigati idasembuye nk’uko nabitegetse; uzabigire mu gihe cyagenwe, mu kwezi kw’amahundo, kuko muri uko kwezi nyine ari bwo wasohotse mu Misiri. Kandi ntihazagire uhinguka amara masa imbere y’uruhanga rwanjye.


Uburiza bw’indogobe uzabucunguze umwana w’intama; niba utayibucunguje, uzabuvune ijosi. Uburiza bwose bw’abahungu bawe na bwo uzabucungure. Kandi ntihazagire uhinguka amara masa imbere yanjye.


Nuko abapfumu babwira Farawo, bati «Biriya byo, bikozwe n’Imana!» Nyamara umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.


hanyuma akazanira Uhoraho igitambo cy’impongano, kubera ko yacumuye: icyo gitambo cy’impongano y’icyaha kizabe ari itungo rigufi ry’inyagazi; umwana w’intama cyangwa ihene, maze umuherezabitambo azamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye.


Ku rutambiro, hagomba guhora haka umuriro ubutazima.


Gatatu mu mwaka, abagabo bose bazakore urugendo, bajye kwiyereka Uhoraho Imana yawe, bamusange ahantu azaba yihitiyemo: bazabigire mu minsi mikuru y’imigati idasembuye, ku Munsi mukuru w’ibyumweru, no mu minsi mikuru y’Amahema. Ntihazagire ujya kureba Uhoraho nta cyo yitwaje;


Baherako batumira abatware b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Nimwohereze Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli busubire iyo bwari buri, hato tudapfira gushira n’abacu bose.» Uwo mugi wari wakangaranye byo gupfa, kuko ikiganza cy’Imana cyari kibamereye nabi bikabije.


Abashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli ntibugume muri twe, kuko ikiganza cyayo kitumereye nabi, kimwe n’imana yacu Dagoni!»


Bamaze kubwimurirayo, ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi uwo mugi; bashya ubwoba cyane. Uhoraho ahana bikomeye abantu bose b’uwo mugi abato n’abakuru; ateza imibiri yabo ibibyimba.


Muzafate kandi Ubushyinguro bw’Uhoraho mubushyire kuri iryo gare, naho bya bintu bya zahabu mwoherejeho amaturo y’impongano, mubishyire mu gasanduku mugatereke iruhande rw’Ubushyinguro bw’Uhoraho, maze mubureke bugende.


Nuko muzitegereze: nibuzamuka bwerekeje i Betishemeshi, bugana mu gihugu cye, tuzamenyeraho ko ari Uhoraho ubwe waduteye icyago kingana gitya. Nibitaba bityo, tuzamenyeraho ko atari ikiganza cye cyaduteye, ahubwo ko ari impanuka yatugwiririye.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan