Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 6:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Maze ba batware batanu b’Abafilisiti bamaze kubibona, bagaruka i Ekironi uwo munsi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Maze ba batware batanu b'Abafilisitiya bamaze kubireba, basubira kuri Ekuroni bwigabe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Ba bategetsi b'Abafilisiti, bamaze kubibona, bisubirira Ekuroni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Ba bategetsi b'Abafilisiti, bamaze kubibona, bisubirira Ekuroni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 6:16
7 Iomraidhean Croise  

kuva kuri Shihori ahateganye na Misiri kugeza mu karere ka Ekironi, mu majyaruguru, twakwita ah’Abakanahani. Abami batanu b’Abafilisiti ni aba: uw’i Gaza, uw’i Ashidodi, uw’i Ashikeloni, uw’i Gati n’uw’i Ekironi. (Kandi haracyari n’Abahawi batuye mu majyepfo.)


Abatware b’Abafilisiti barazamuka bajya kubonana n’uwo mugore, baramubwira bati «Umushukashuke maze umenye aho akomora ziriya mbaraga zidasanzwe, kandi umenye n’ukuntu twashobora kumufata tukamuboha, tukamucogoza; tuzaguha buri muntu muri twe amasikeli igihumbi n’ijana ya feza.»


muri ayo mahanga harimo abatware batanu b’Abafilisiti, Abakanahani bose, Abasidoni n’Abahivi bari batuye mu misozi ya Libani, uhereye ku musozi wa Behali‐Herimoni ukageza i Hamati.


Ubwo bohereza Ubushyinguro bw’Imana Ekironi, ariko Abanyekironi baburabutswe bubagana, basakuriza icyarimwe, bati «Bimuriye Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli iwacu, kugira ngo dushire n’abacu bose.»


Nuko izo nka ziboneza inzira yose igana i Betishemeshi, zigenda zabira nta gukebuka iburyo cyangwa ibumoso. Abatware b’Abafilisiti barazishorera kugera ku rugabano rwa Betishemeshi.


Baravuga bati «Ni mpongano ki tugomba kuyitura?» Barabasubiza bati «Muture ibibyimba bitanu bishushanyije muri zahabu n’imbeba eshanu zikozwe muri zahabu, mukurikije uko umubare w’abatware b’Abafilisiti ungana, kuko ari icyago musangiye mwese n’abatware banyu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan