Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 5:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Bamaze kubwimurirayo, ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi uwo mugi; bashya ubwoba cyane. Uhoraho ahana bikomeye abantu bose b’uwo mugi abato n’abakuru; ateza imibiri yabo ibibyimba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Bamaze kuyihererekanya, ukuboko k'Uwiteka kurwanya urwo rurembo kurutera umubabaro cyane. Abo mu rurembo, aboroheje n'abakomeye abateza ibibyimba bisesa ku mibiri yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 ariko bakihagera Uhoraho yibasira Abanyagati, abateza ibibyimba kuva ku muto kugeza ku mukuru, umujyi wose ukuka umutima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 ariko bakihagera Uhoraho yibasira Abanyagati, abateza ibibyimba kuva ku muto kugeza ku mukuru, umujyi wose ukuka umutima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 5:9
11 Iomraidhean Croise  

maze atsemba abanzi abaturutse inyuma, abakoza isoni ibi bidasubirwaho.


Ni nk’umuntu uhunze intare, hanyuma agahura n’indi nyamaswa y’inkazi, yagera iwe akishingikiriza ku rukuta, nuko inzoka ikamurya!


ndetse n’ukuboko k’Uhoraho kwarabashikamiye, kugira ngo bagabanuke mu ngando zacu, barinda bashira.


Ariko nimutumva ijwi ry’Uhoraho, ntimukurikize amategeko ye, ikiganza cy’Uhoraho kizabahana, nk’uko cyagenjereje abasokuruza banyu.


Ubwo bohereza Ubushyinguro bw’Imana Ekironi, ariko Abanyekironi baburabutswe bubagana, basakuriza icyarimwe, bati «Bimuriye Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli iwacu, kugira ngo dushire n’abacu bose.»


Baherako batumira abatware b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Nimwohereze Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli busubire iyo bwari buri, hato tudapfira gushira n’abacu bose.» Uwo mugi wari wakangaranye byo gupfa, kuko ikiganza cy’Imana cyari kibamereye nabi bikabije.


Nuko ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi Abashidodi, maze arabarimbura. Ateza ibibyimba Ashidodi n’abantu bayo bose.


Bashyira Ubushyinguro bw’Uhoraho kuri rya gare, hamwe n’agasanduku karimo za mbeba zikozwe muri zahabu n’ibishushanyo by’ibibyimba byabo.


Nuko Abafilisiti batsindwa batyo, ntibongera kuvogera igihugu cya Israheli. Igihe cyose Samweli yari akiriho, ikiganza cy’Uhoraho cyakomeje kwibasira Abafilisiti.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan