Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 5:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Nuko batumira abatware bose b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Tugenze dute Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli?» Baremeza bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli bugomba kwimurirwa i Gati.» Nuko bajyana i Gati Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Ni ko gutuma ku batware b'Abafilisitiya bose, bateranira aho bari bari barabaza bati “Tugire dute isanduku y'Imana ya Isirayeli?” Barabasubiza bati “Isanduku y'Imana ya Isirayeli muyihererekanye igere i Gati.” Nuko bajyanayo isanduku y'Imana ya Isirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Nuko bakoranya abategetsi batanu b'Abafilisiti, maze barababaza bati: “Isanduku y'Imana y'Abisiraheli tuyigenze dute?” Barasubiza bati: “Nijyanwe i Gati.” Nuko bayijyanayo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Nuko bakoranya abategetsi batanu b'Abafilisiti, maze barababaza bati: “Isanduku y'Imana y'Abisiraheli tuyigenze dute?” Barasubiza bati: “Nijyanwe i Gati.” Nuko bayijyanayo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 5:8
11 Iomraidhean Croise  

Zabadi na Shutela. Efurayimu yabyaye kandi Ezeri na Eleyadi; abo bombi, abantu b’i Gati barabishe kuko bari bamanutse bakajya mu gihugu cyabo gushimuta amatungo.


Nimugere i Kaline maze mwitegereze, nimuhava mujye i Hamati umugi mukuru, hanyuma mumanuke i Gati mu Bafilisiti: iyo migi hari ubwo yaba irusha umutekano ibi bihugu byacu? Hari ubwo se igihugu cyabo kiruta icyanyu ubunini?


Koko rero, uwo munsi Yeruzalemu nzayigira nk’ibuye rinini amahanga adashobora guterura. Uzashaka kuriterura wese azarikomerekeraho, amahanga yose y’isi azakoranire kuyirwanya.


kuva kuri Shihori ahateganye na Misiri kugeza mu karere ka Ekironi, mu majyaruguru, twakwita ah’Abakanahani. Abami batanu b’Abafilisiti ni aba: uw’i Gaza, uw’i Ashidodi, uw’i Ashikeloni, uw’i Gati n’uw’i Ekironi. (Kandi haracyari n’Abahawi batuye mu majyepfo.)


Urubibi rugakomeza mu ibanga rya Ekironi mu majyaruguru, rugahindukirira i Shikaroni, rukarenga umusozi wa Bahala, rugakomeza i Yabuneyeli maze rukagarukira ku nyanja.


Bukeye, mu ngando y’Abafilisiti hasohoka umugabo w’intwari witwaga Goliyati w’i Gati, yari afite igihagararo cy’imikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki.


Ubwo Abayisraheli n’Abayuda barahaguruka, bavuza akamo k’intambara, bakurikirana Abafilisiti kugera i Gati no ku marembo ya Ekironi. Imirambo y’Abafilisiti yari irambaraye ku nzira, kuva i Sharayimu kugeza i Gati n’i Ekironi.


Akishi ahamagara Dawudi aramubwira ati «Ndahiye Uhoraho ko uri umuntu utunganye. Nari nishimiye gutabarana no kuzatabarukana nawe ku rugamba, kuko nta kibi nakubonyeho kuva aho wagereye iwanjye kugeza uyu munsi. Nyamara ariko, abatware ntibakwishimiye.


Baherako batumira abatware b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Nimwohereze Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli busubire iyo bwari buri, hato tudapfira gushira n’abacu bose.» Uwo mugi wari wakangaranye byo gupfa, kuko ikiganza cy’Imana cyari kibamereye nabi bikabije.


Abashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli ntibugume muri twe, kuko ikiganza cyayo kitumereye nabi, kimwe n’imana yacu Dagoni!»


Bukeye, Abafilisiti bahamagara abaherezabitambo n’abapfumu, barababaza bati «Tugenze dute Ubushyinguro bw’Uhoraho? Mutwereke uko twabigenza, kugira ngo tubusubize iyo bwari buri.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan