Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 5:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Abashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli ntibugume muri twe, kuko ikiganza cyayo kitumereye nabi, kimwe n’imana yacu Dagoni!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Abanyashidodi babonye bibaye bityo baravugana bati “Isanduku y'Imana ya Isirayeli ntikagume muri twe, kuko ukuboko kwayo kwaturemereye hamwe n'imana yacu Dagoni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Abanyashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati: “Isanduku y'Imana y'Abisiraheli ntigume iwacu, iyo Mana yatwibasiye twe n'imana yacu Dagoni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Abanyashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati: “Isanduku y'Imana y'Abisiraheli ntigume iwacu, iyo Mana yatwibasiye twe n'imana yacu Dagoni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 5:7
15 Iomraidhean Croise  

Uwo munsi Dawudi atinya Uhoraho, maze aravuga ati «Ubundi Ubushyinguro bw’Uhoraho bwashoboraga bute kuza iwanjye?»


Amambere koko ntimwari muhari, Uhoraho yaduciyemo icyuho, kuko tutari twamutunganirije uko bikwiye.»


Abagaragu ba Farawo baramubwira bati «Uriya muntu azatubuza uburyo ahereze hehe? Reka abo bantu bagende, bajye gusenga Uhoraho Imana yabo. Mbese ntubona ubu ngubu ko Misiri imaze kuzahara?»


Abanyamisiri bashushubikanya Abayisraheli ngo babavire mu gihugu ako kanya. Koko rero baravugaga bati «Twese tugiye gupfira gushira!»


Nyamara Farawo na none yanga kuva ku izima ntiyareka rubanda ngo bagende.


Musa na Aroni basohoka kwa Farawo, maze Musa atakambira Uhoraho ku byerekeye imitubu yari yaraterereje Farawo.


Nimwinginge Uhoraho kugira ngo izo nkuba zikaze n’urubura bisigeho! Nzabareka mugende, mwekuguma hano ukundi.»


Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, aravuze ati «Ngiye guhagurukira Amono, ikigirwamana cy’i Tebesi, hamwe na Farawo, Misiri n’imana zayo n’abami bayo. Nzahagurukira Farawo n’abamwisunga bose,


Barakwigabije kuko wiringiye imbaraga zawe n’ubukungu bwawe. Kemoshi ajyanywe bunyago, n’abaherezabitambo be n’abatware be bose.


Turagowe koko! Ni nde uzaturokora ikiganza cy’iyo Mana ishobora byose? Iyo Mana ni yo yateje Abanyamisiri ibyago by’ubwoko bwose mu butayu.


Nuko ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi Abashidodi, maze arabarimbura. Ateza ibibyimba Ashidodi n’abantu bayo bose.


Nuko batumira abatware bose b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Tugenze dute Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli?» Baremeza bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli bugomba kwimurirwa i Gati.» Nuko bajyana i Gati Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli.


Abantu b’i Betishemeshi baravuga bati «Ni nde ushobora guhagarara imbere y’Uhoraho, Imana Nyir’ubutagatifu?» Barongera bati «Mbese ubundi yadusiga akajya he?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan