Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 5:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Nuko ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi Abashidodi, maze arabarimbura. Ateza ibibyimba Ashidodi n’abantu bayo bose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Nuko rero ukuboko k'Uwiteka kwaremereraga Abanyashidodi n'abo mu butware bwaho, arabarimbura abateza ibibyimba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Nuko Uhoraho yibasira Abanyashidodi arabahahamura, abateza ibibyimba bo n'abatuye hafi yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Nuko Uhoraho yibasira Abanyashidodi arabahahamura, abateza ibibyimba bo n'abatuye hafi yabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 5:6
13 Iomraidhean Croise  

Uburumbuke bwoye kwibukwa kubera inzara izaza ibukurikiye, kuko izaba ari icyorezo.


Aho none si amakuba abahemu bagabana, n’inkozi z’ibibi si akaga zigenewe?


Uhoraho arinda abamukunda bose, ariko abagiranabi bose akazabarimbura.


kuko ukuboko kwawe kwanshenguraga amanywa n’ijoro, ubuzima bwanjye bukayonga nk’ubukubiswe n’icyunzwe cyo mu cyi. (guceceka akanya gato)


maze atsemba abanzi abaturutse inyuma, abakoza isoni ibi bidasubirwaho.


ngaha ukuboko kw’Uhoraho kugiye gushikama ku mashyo yawe ari mu gasozi, ku mafarasi, ku ndogobe, ku ngamiya, ku nka, no ku matungo magufi; byose umuze ubitsembe!


Noneho ahasigaye, ngiki ikiganza cya Nyagasani hejuru yawe: ugiye kuba impumyi umare igihe utabona izuba.» Ako kanya afatwa n’umwijima w’icuraburindi, arindagira ashaka uwamurandata.


Uhoraho azaguteza ibishyute, nka bya bindi byo mu Misiri; kimwe n’amasazi, n’ubuheri, n’uburyaryate utazigera ukira.


Baherako batumira abatware b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Nimwohereze Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli busubire iyo bwari buri, hato tudapfira gushira n’abacu bose.» Uwo mugi wari wakangaranye byo gupfa, kuko ikiganza cy’Imana cyari kibamereye nabi bikabije.


Abashidodi babonye ibibabayeho, baravuga bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli ntibugume muri twe, kuko ikiganza cyayo kitumereye nabi, kimwe n’imana yacu Dagoni!»


Bamaze kubwimurirayo, ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi uwo mugi; bashya ubwoba cyane. Uhoraho ahana bikomeye abantu bose b’uwo mugi abato n’abakuru; ateza imibiri yabo ibibyimba.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan