Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 5:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Ubwo bohereza Ubushyinguro bw’Imana Ekironi, ariko Abanyekironi baburabutswe bubagana, basakuriza icyarimwe, bati «Bimuriye Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli iwacu, kugira ngo dushire n’abacu bose.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Maze isanduku y'Imana bayohereza kuri Ekuroni. Abanyekuroni bayirabutswe iza basakuriza icyarimwe bati “Bahererekanije isanduku y'Imana ya Isirayeli, none bayitugejejeho kutwicana n'abantu bacu.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Nuko Isanduku y'Imana bayijyana Ekuroni. Ariko ikihagera, Abanyekuroni bavuza induru bati: “Bimuriye Isanduku y'Imana y'Abisiraheli iwacu, kugira ngo iturimbure twese!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Nuko Isanduku y'Imana bayijyana Ekuroni. Ariko ikihagera, Abanyekuroni bavuza induru bati: “Bimuriye Isanduku y'Imana y'Abisiraheli iwacu, kugira ngo iturimbure twese!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 5:10
13 Iomraidhean Croise  

Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi.


Okoziya ahanuka mu idirishya ry’icyumba cye cyo mu nzu yo hejuru i Samariya, yitura hasi arakomereka bikomeye. Yohereza intumwa arazibwira ati «Mujye kundaguriza kwa Behali‐Zebubu, imana y’i Ekironi, kugira ngo menye niba nzakira ibi bikomere byanjye!»


Zabadi na Shutela. Efurayimu yabyaye kandi Ezeri na Eleyadi; abo bombi, abantu b’i Gati barabishe kuko bari bamanutse bakajya mu gihugu cyabo gushimuta amatungo.


nzavanaho igikomangoma cy’Ashidodi, n’uwitwaje inkoni ya cyami wo muri Ashikeloni, nzahindukira ntere Ekironi, maze Abafilisiti bazaba basigaye barimbuke. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.


Nimugere i Kaline maze mwitegereze, nimuhava mujye i Hamati umugi mukuru, hanyuma mumanuke i Gati mu Bafilisiti: iyo migi hari ubwo yaba irusha umutekano ibi bihugu byacu? Hari ubwo se igihugu cyabo kiruta icyanyu ubunini?


kuva kuri Shihori ahateganye na Misiri kugeza mu karere ka Ekironi, mu majyaruguru, twakwita ah’Abakanahani. Abami batanu b’Abafilisiti ni aba: uw’i Gaza, uw’i Ashidodi, uw’i Ashikeloni, uw’i Gati n’uw’i Ekironi. (Kandi haracyari n’Abahawi batuye mu majyepfo.)


Urubibi rugakomeza mu ibanga rya Ekironi mu majyaruguru, rugahindukirira i Shikaroni, rukarenga umusozi wa Bahala, rugakomeza i Yabuneyeli maze rukagarukira ku nyanja.


Ekironi, n’imigi yagengwaga na yo n’imidugudu yayo.


Yuda yigarurira umugi wa Gaza n’intara yawo, uwa Ashikeloni n’intara yawo, uwa Ekironi n’intara yawo.


Ubwo Abayisraheli n’Abayuda barahaguruka, bavuza akamo k’intambara, bakurikirana Abafilisiti kugera i Gati no ku marembo ya Ekironi. Imirambo y’Abafilisiti yari irambaraye ku nzira, kuva i Sharayimu kugeza i Gati n’i Ekironi.


Baherako batumira abatware b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Nimwohereze Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli busubire iyo bwari buri, hato tudapfira gushira n’abacu bose.» Uwo mugi wari wakangaranye byo gupfa, kuko ikiganza cy’Imana cyari kibamereye nabi bikabije.


Bamaze kubwimurirayo, ikiganza cy’Uhoraho kimerera nabi uwo mugi; bashya ubwoba cyane. Uhoraho ahana bikomeye abantu bose b’uwo mugi abato n’abakuru; ateza imibiri yabo ibibyimba.


Ubushyinguro bw’Uhoraho bumara amezi arindwi mu gihugu cy’Abafilisiti.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan