Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 5:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Abafilisiti rero bamaze kunyaga Ubushyinguro bw’Imana, babuvanye i Ebenezeri, babujyana i Ashidodi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Abafilisitiya bari banyaze isanduku y'Imana, bayikura kuri Ebenezeri bayijyana kuri Ashidodi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Abafilisiti rero bari banyaze Isanduku y'Imana, bayivana Ebenezeri bayijyana Ashidodi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Abafilisiti rero bari banyaze Isanduku y'Imana, bayivana Ebenezeri bayijyana Ashidodi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 5:1
12 Iomraidhean Croise  

Ubushyinguro bw’Isezerano yaraburetse buranyagwa, icyayiheshaga ikuzo kigwa mu maboko y’abanzi;


Umwaka umugaba mukuru w’ingabo, woherejwe na Sarugoni, umwami wa Ashuru, ateye Ashidodi akanayigarurira . . .


Nimubyamamaze mu ngoro zo muri Ashuru, no mu ngoro zo mu gihugu cya Misiri, muvuge muti «Nimuteranire ku misozi ya Samariya, mwitegereze imvururu zihari n’ubutsikamirwe buhiganje.


Naho Filipo ngo arebe, asanga ari mu mugi wa Azoti, maze yamamaza Inkuru Nziza mu migi yose yanyuragamo, kugeza ko agera i Kayizareya.


Ntihasigara Umunaki n’umwe mu gihugu cya Israheli, nyamara basigara i Gaza, i Gati na Ashidodi.


kuva kuri Shihori ahateganye na Misiri kugeza mu karere ka Ekironi, mu majyaruguru, twakwita ah’Abakanahani. Abami batanu b’Abafilisiti ni aba: uw’i Gaza, uw’i Ashidodi, uw’i Ashikeloni, uw’i Gati n’uw’i Ekironi. (Kandi haracyari n’Abahawi batuye mu majyepfo.)


Kandi ijambo rya Samweli ryakirwaga n’Abayisraheli bose. Bukeye, Abayisraheli batera Abafilisiti, baca ingando hafi ya Ebenezeri, naho Abafilisiti bazica Afeki.


Ubushyinguro bw’Imana buranyagwa, kandi n’abahungu bombi ba Heli, Hofini na Pinehasi, barahagwa.


Yaravuze ati «Icyubahiro kirashize kuri Israheli», kuko Ubushyinguro bw’Imana bwari bumaze kunyagwa.


Ubushyinguro bw’Uhoraho bumara amezi arindwi mu gihugu cy’Abafilisiti.


Maze Samweli afata ibuye, arishinga bukingi hagati ya Misipa na Yeshana; aryita Ebenezeri, ari byo bisobanura ngo ’Ibuye ry’Ubuvunyi’. Ati «Uhoraho yatuvunnye kugeza aha ngaha.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan