1 Samweli 4:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu3 Ingabo zihungira mu ngando, maze abakuru b’imiryango ya Israheli baravuga bati «Ni kuki uyu munsi Uhoraho yaretse dutsindwa n’Abafilisiti? Tujye i Silo gushakayo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, kugira ngo bujye hagati yacu kandi buturinde abanzi bacu!» Faic an caibideilBibiliya Yera3 Nuko ingabo zigeze mu rugerero, abakuru ba Isirayeli barabazanya bati “Ni iki gitumye Uwiteka atureka tukaneshwa uyu munsi imbere y'Abafilisitiya? Nimuze tujye kwenda isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, tuyikure i Shilo tuyizane aha, kugira ngo nigera muri twe idukize amaboko y'ababisha bacu.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D3 Abasigaye bageze mu nkambi, abakuru b'Abisiraheli baravuga bati: “Ni kuki Uhoraho yatumye Abafilisiti badutsinda? Nimuze tujye i Shilo kuzana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, nituyijyana ku rugamba izaduha gutsinda abanzi bacu.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana3 Abasigaye bageze mu nkambi, abakuru b'Abisiraheli baravuga bati: “Ni kuki Uhoraho yatumye Abafilisiti badutsinda? Nimuze tujye i Shilo kuzana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, nituyijyana ku rugamba izaduha gutsinda abanzi bacu.” Faic an caibideil |
Icyo gihe, nimumara kororoka, mukagwira mu gihugu — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta we uzaba akivuze ngo «Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho!» Ni koko nta we uzabutekereza, nta we uzongera kubwibuka cyangwa ngo abwiteho, nta we uzababazwa n’uko butakiriho, ndetse nta n’uzongera gukora ubundi Bushyinguro.