Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 4:17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

17 Iyo ntumwa iramusubiza iti «Israheli yahunze Abafilisiti kandi hapfuye abantu benshi; ndetse abahungu bawe bombi, Hofini na Pinehasi, na bo bapfuye, n’Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

17 Uwo muvuzi w'amacumu aramusubiza ati “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya. Habayeho kurimbuka kw'abantu benshi, abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, kandi isanduku y'Imana yanyazwe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

17 Iyo mbitsi irasubiza iti: “Abisiraheli bakubiswe incuro n'Abafilisiti, kandi twatakaje ingabo nyinshi, ndetse n'abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, n'Isanduku y'Imana iranyagwa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

17 Iyo mbitsi irasubiza iti: “Abisiraheli bakubiswe incuro n'Abafilisiti, kandi twatakaje ingabo nyinshi, ndetse n'abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, n'Isanduku y'Imana iranyagwa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 4:17
8 Iomraidhean Croise  

Ubushyinguro bw’Isezerano yaraburetse buranyagwa, icyayiheshaga ikuzo kigwa mu maboko y’abanzi;


abaherezabitambo bicishwa inkota, maze abapfakazi babo ntibabaririra.


Uzabibonera gihamya kuko abahungu bawe babiri, Hofini na Pinehasi, bombi bazapfira umunsi umwe.


Uhoraho abwira Samweli, ati «Dore, hari ikintu ngiye gukora muri Israheli, kizatuma abazacyumva bose bakangarana.


Uwo munsi nzakorera inzu ya Heli ibyo nayivuzeho byose, nta cyo nsize inyuma.


Nuko wa muntu abwira Heli, ati «Mvuye ku rugamba, naruhunze uyu munsi nyine.» Heli aramubaza ati «Byagenze bite se, mwana wanjye?»


Amaze kumva iby’Ubushyinguro bw’Imana, Heli ahanuka ku ntebe ye, abirinduka iruhande rw’umuryango, akuba ijosi maze arapfa, kuko yari ashaje cyane kandi aremereye. Yategetse Israheli mu gihe cy’imyaka mirongo ine.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan