Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 4:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Ubwo Heli akaba yicaye ku ntebe ye iruhande rw’inzira ahanzeyo amaso, kuko yari yakuwe umutima n’Ubushyinguro bw’Imana. Nuko uwo mugabo ageze mu mugi avuga uko byagenze, maze umugi wose ucura imiborogo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Ubwo yazaga, Eli yari yicaye ku ntebe ye iruhande rw'inzira arangarijeyo, kuko yari yakuwe umutima cyane n'isanduku y'Imana. Nuko uwo mugabo ageze mu mudugudu avuga amacumu, abo mu mudugudu bose bahinduka imiborogo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Yahageze Eli yicaye ku ntebe ye ku muhanda aho yari ategerereje, kuko yari ahangayikishijwe n'Isanduku y'Imana. Uwo mugabo ahita atangaza iyo nkuru mbi, umujyi wose ucura imiborogo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Yahageze Eli yicaye ku ntebe ye ku muhanda aho yari ategerereje, kuko yari ahangayikishijwe n'Isanduku y'Imana. Uwo mugabo ahita atangaza iyo nkuru mbi, umujyi wose ucura imiborogo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 4:13
9 Iomraidhean Croise  

Uhoraho, nkunda cyane Ingoro uganjemo, aho hantu ikuzo ryawe rituye.


Bantu b’i Aroweri, nimuhaguruke mube maso. Nimubaze abahunga n’abacitse ku icumu, muti «Habaye iki?»


Abakanahani n’abandi baturage bose b’igihugu bazabyumva, batugarukane, maze izina ryacu rizimangane mu gihugu. Ubwo se uzakora iki ngo wubahishe izina ryawe ry’ikirangirire?»


Bamaze kurira no kunywera aho i Silo, Ana arahaguruka. Umuherezabitambo Heli akaba yicaye ku ntebe, ku rwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho.


Heli ngo yumve iyo miborogo, aribwira ati «Uru rusaku ruri muri rubanda ni urw’iki?» Ni bwo wa muntu aje yihuta, amumenyesha ibyari byabaye byose.


Amaze kumva iby’Ubushyinguro bw’Imana, Heli ahanuka ku ntebe ye, abirinduka iruhande rw’umuryango, akuba ijosi maze arapfa, kuko yari ashaje cyane kandi aremereye. Yategetse Israheli mu gihe cy’imyaka mirongo ine.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan