Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 4:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Nuko Abafilisiti baratera, Abayisraheli baratsindwa, maze buri muntu ahungira mu ihema rye. Baratsindwa bikabije: muri bo hapfa abantu ibihumbi mirongo itatu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Nuko Abafilisitiya bararwana, Abisirayeli baraneshwa barirukanka, umuntu wese yiroha mu ihema rye. Habaho kurimbuka kunini mu Bisirayeli, hapfa ingabo zigenza n'amaguru inzovu eshatu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Abafilisiti bagaba igitero batsinda Abisiraheli, babicamo ingabo zigenda ku maguru ibihumbi mirongo itatu, abacitse ku icumu buri wese ahunga yigira iwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Abafilisiti bagaba igitero batsinda Abisiraheli, babicamo ingabo zigenda ku maguru ibihumbi mirongo itatu, abacitse ku icumu buri wese ahunga yigira iwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 4:10
19 Iomraidhean Croise  

Bafata Abusalomu, bamujugunya mu mwobo wari mu ishyamba, nuko barunda amabuye menshi hejuru ye. Israheli yose yari yahunze, buri wese asubira mu ihema rye.


Abagaragu ba Dawudi bahatsindira ingabo za Israheli; uwo munsi hapfa abantu benshi, bagera ku bihumbi makumyabiri.


Ndagusabye rero, ngo uhaguruke ujye kugusha neza umutima w’abagaragu bawe, kuko nkurahiye Uhoraho, ko nutajyayo, nta n’umwe muri busigarane iri joro, kandi bizakuviramo ibyago bikomeye, bisumbye kure ibyo wabonye kuva mu buto bwawe kugeza uyu munsi.»


Aho hakaba umuntu w’igipfamutima witwa Sheba mwene Bikuri, Umubenyamini. Avuza ihembe, maze aravuga ati «Nta mugabane dufitanye na Dawudi, nta n’umurage dusangiye na mwene Yese! Bayisraheli mwese, buri muntu najye mu mahema ye!»


Israheli yose ibonye ko umwami atayumvise, imbaga y’abantu imusubiza muri aya magambo iti «Dufite mugabane ki kwa Dawudi? Nta murage dusangiye na mwene Yese. Israheli, isubirire mu mahema yawe! None rero Dawudi, wimenyere inzu yawe!» Nuko Israheli isubira mu mahema yayo.


Izuba rigiye kurenga, barangurura ijwi mu ngando, bati «Buri wese nasubire mu mugi we, buri wese mu gihugu cye! Umwami yatanze!»


Ingabo za Yuda zineshwa n’iza Israheli, barahunga buri wese agana mu ihema rye.


Abiya n’ingabo ze barabanesha cyane, bica mu Bayisraheli abagabo b’intwari kabuhariwe ibihumbi magana atanu.


Abayuda baneshwa n’Abayisraheli, maze bahunga buri wese agana mu ihema rye.


Abo mu muryango wa Efurayimu bari bazi kurashisha umuheto, niba baratsimbuwe ku rugamba,


Ngaho nimujye i Silo ahahoze ari ahanjye, aho nari nabanje gutuza izina ryanjye, murebe uko nahagenjereje bitewe n’ubugome bw’umuryango wanjye Israheli!


Nzabakuraho amaso n’umutima, maze abanzi banyu bazabiganzure. Abanzi banyu bazabakandamiza, maze mujye muhunga nta we ubirukanye.


Ariko nutumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ngo wihatire gukurikiza amategeko ye yose n’amabwiriza ngushyikirije uyu munsi, dore imivumo yose izakuzaho, ikaguhama:


Uhoraho azatuma uneshwa n’ababisha bawe musakiranye: uzaza inzira imwe ubateye, ubahunge uciye inzira ndwi zinyuranye. Ingoma zose zigize icyo gihugu zizakwinuka, ziguhe akato.


Uhoraho abwira Samweli, ati «Dore, hari ikintu ngiye gukora muri Israheli, kizatuma abazacyumva bose bakangarana.


Abafilisiti bohereza ingabo zabo, zisakirana n’iz’Abayisraheli, urugamba rurakomera, maze Abayisraheli batsindwa n’Abafilisiti. Kuri urwo rugamba haguye abantu bagera ku bihumbi bine mu ngabo z’Abayisraheli.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan