Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 4:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Kandi ijambo rya Samweli ryakirwaga n’Abayisraheli bose. Bukeye, Abayisraheli batera Abafilisiti, baca ingando hafi ya Ebenezeri, naho Abafilisiti bazica Afeki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Bukeye Abisirayeli batera Abafilisitiya, bagandika ahateganye na Ebenezeri. Abafilisitiya na bo bagandika kuri Afeka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Samweli na we arigeze ku Bisiraheli bose. Umunsi umwe Abisiraheli bajya kurwanya Abafilisiti, bakambika Ebenezeri, naho Abafilisiti bakambika Afeki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Samweli na we arigeze ku Bisiraheli bose. Umunsi umwe Abisiraheli bajya kurwanya Abafilisiti, bakambika Ebenezeri, naho Abafilisiti bakambika Afeki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 4:1
14 Iomraidhean Croise  

Noneho umwaka ukurikiyeho, Beni‐Hadadi akoranya Abaramu, nuko azamuka ajya kuri Afeki kurwanya Israheli.


Abacitse ku icumu bahungira mu mugi wa Afeki, ariko urukuta rugwira abo bantu ibihumbi makumyabiri na birindwi bari basigaye. Beni‐Hadadi we yari yahunze, yigira mu mugi, arihisha akajya ava mu cyumba kimwe ajya mu kindi.


Abo ni abatuye Edomu n’Abayismaheli, ab’i Mowabu, na bene Hagara,


abana banyu, abagore banyu, n’umusuhuke uri iwawe mu ngando, kugira ngo ajye agusenyera inkwi cyangwa akuvomere amazi.


Umwami w’i Afeki, umwe. Umwami w’i Sharoni, umwe.


Hasigaye n’igihugu cyose cy’Abakanahani, n’icya Meyara gituwe n’Abasidoni kugera i Afeki, ukagera no ku rubibi rw’Abahemori;


Yanumu, Betitapuwa, Afeka,


hamwe na Ako, Afeki, Rehobu: imigi makumyabiri n’ibiri n’imidugudu yayo.


Ariko none mwebwe mwaretse Imana yanyu, Yo ibakiza mu byago byanyu no mu mibabaro yanyu yose, maze muravuga muti ’Ahubwo twimikire umwami.’ None rero, nimwiyereke Uhoraho, mukurikije imiryango n’amazu mukomokamo.»


Abafilisiti bakoranyiriza ingabo zabo zose i Afeki, naho Abayisraheli baca ingando bugufi y’isoko y’amazi iri i Yizireyeli.


Uhoraho abwira Samweli, ati «Dore, hari ikintu ngiye gukora muri Israheli, kizatuma abazacyumva bose bakangarana.


Abafilisiti bohereza ingabo zabo, zisakirana n’iz’Abayisraheli, urugamba rurakomera, maze Abayisraheli batsindwa n’Abafilisiti. Kuri urwo rugamba haguye abantu bagera ku bihumbi bine mu ngabo z’Abayisraheli.


Abafilisiti rero bamaze kunyaga Ubushyinguro bw’Imana, babuvanye i Ebenezeri, babujyana i Ashidodi.


Maze Samweli afata ibuye, arishinga bukingi hagati ya Misipa na Yeshana; aryita Ebenezeri, ari byo bisobanura ngo ’Ibuye ry’Ubuvunyi’. Ati «Uhoraho yatuvunnye kugeza aha ngaha.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan