Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 3:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Uwo munsi nzakorera inzu ya Heli ibyo nayivuzeho byose, nta cyo nsize inyuma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Uwo munsi nzasohoreza Eli ibyo navuze ku nzu ye byose, uhereye mu itangira ryabyo ukageza mu iherezo ryabyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Icyo gihe umuryango wa Eli nzawuteza ibyago byose navuze nta na kimwe nsize inyuma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Icyo gihe umuryango wa Eli nzawuteza ibyago byose navuze nta na kimwe nsize inyuma.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 3:12
11 Iomraidhean Croise  

Nuko ndavuga nti «Ni ko se, Nyagasani Uhoraho, dore baramvugiraho bagira bati ’Mbese aho uriya si gacamigani.’»


Nyamara se, amategeko n’amabwiriza yanjye nashinze abagaragu banjye b’abahanuzi, ntiyageze ku basekuruza banyu? Nuko rero, bisubiyeho maze baravuga bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yaduhannye akurikije imyifatire yacu mibi n’ibikorwa byacu bibi, nk’uko yari yarabigambiriye.’»


Imana si umuntu ngo irabeshya, si mwene Adamu ngo irisubiraho. Yavuga icyo itazakora se? Ijambo yavuze se ryapfa guhera aho?


Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira.


Nuko rero, nk’uko amagambo yose y’akataraboneka Uhoraho, Imana yanyu, yababwiye yakurikijwe, ni na ko Uhoraho azakurikiza amagambo ye mabi yose, kugeza ubwo muzaba mwashize kuri ubu butaka bwiza, Uhoraho, Imana yanyu, yabahaye.


Nuko Abayisraheli bamaze gukomera barwanya Yabini, umwami wa Kanahani, kugeza ubwo bamutsinze.


Ubushyinguro bw’Imana buranyagwa, kandi n’abahungu bombi ba Heli, Hofini na Pinehasi, barahagwa.


Iyo ntumwa iramusubiza iti «Israheli yahunze Abafilisiti kandi hapfuye abantu benshi; ndetse abahungu bawe bombi, Hofini na Pinehasi, na bo bapfuye, n’Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe.»


Umwana we, yahise amwita Ikabodi (bigasobanura ngo ’icyubahiro kiracyari he?’), avuga ati «Icyubahiro kirashize kuri Israheli.» Ibyo yabivuze, abitewe n’uko Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe, n’ibyari byabaye kuri sebukwe no ku mugabo we.


Yaravuze ati «Icyubahiro kirashize kuri Israheli», kuko Ubushyinguro bw’Imana bwari bumaze kunyagwa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan